Urubyiruko rurasaba ko rwafashwa kwiga mu kigo cy’urubyiruko kirwegereye

Urubyiruko rutuye mu kagari ka Kanzenze mu murenge wa Ntarama mu karere ka Bugesera rubabajwe cyane n’uko rwegeranye n’ikigo cyigisha imyuga ariko rukaba rutagifiteho uburenganzira bwo kuhiga bityo rukaba rusaba ko rwafashwa kuhiga.

Umwe muri urwo rubyiruko witwa Kwizera Jean Bosco atangaza ko batunze ibyemezo by’ikigega cya Leta gishinzwe gutera inkunga abarokotse Jenoside batishoboye (FARG) ariko badahabwa amahirwe yo kwiga ku kigo cy’imyuga cyitiriwe Mandela (Nelson Mandela Educatinal Center) cyubatswe ku nkunga y’Abadage mu murenge wabo.

Rumwe mu rubyiruko rwo mu murenge wa Ntarama rusaba kwiga mu kigo cy'imyuga cyubatswe mu murenge wabo.
Rumwe mu rubyiruko rwo mu murenge wa Ntarama rusaba kwiga mu kigo cy’imyuga cyubatswe mu murenge wabo.

Yagize ati “ikibazo dufite ni uko n’amahirwe yo kuba twafashwa na FARG arimo kudupfira ubusa, kandi dushaka kwiga byibuze imyuga tukava mu bushomeri. Ikibazo si ukubura aho twigira, kuko hari n’ishuri ryubatse mu murenge wacu tutazi impamvu dushaka kuhiga ntitwemererwe”.

Umuyobozi w’ikigo cyitiriwe Mandela, Ngabonziza Pierre Celestin, atangaza ko ikigo ayoboye, gifunguye imiryango ku banyeshuri bose, ariko nawe ngo yashatse impamvu abana bavuka muri uyu murenge baba bake mu kigo arayibura.

Ati “Abanyeshuri benshi biga mu kigo nyobora baturuka mu yindi mirenge n’uturere, ahubwo nayobewe igituma abana b’inaha bataza kwiyandikisha kandi ari bo bagenerwabikorwa ba mbere.”

Inyubako z'ikigo cy'imyuga cyitiriwe Nelson Mandela.
Inyubako z’ikigo cy’imyuga cyitiriwe Nelson Mandela.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Ntarama, Bertilde Mukantwali, we avuga ko ubuyobozi ntacyo budakora, ahubwo ko hari bamwe mu basore b’inzererezi bataha mu murenge bavuye ahandi.

Ati “Urubyiruko tuzi twarubumbiye mu mashyirahamwe, ariko abo ni babandi natwe tuba tutazi ngo bataha hehe. Wenda abafite ikibazo tutazi baza kutureba ikibazo cyabo tukagikemura”.

Kugeza ubu ikigo cy’imyuga cyitiriwe Nelson Mandela gifite abanyeshyuri bagera kuri 50, muri abo abavuka mu murenge wa Ntarama ni batatu gusa.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka