Minisitiri Haberamungu yifatanyije n’abanyeshuri ba ES Byimana nyuma y’ibihe bibi barimo

Dr. Mathias Haberamungu, Minisitiri wa Leta w’amashuri abanza n’ayisumbuye, yasuye abanyeshuri bo mu ishuri rya E S Byimana, kuri uyu wa Gatanu tariki 21/06/2013, nyuma y’uko abari bihishe inyuma y’inkongi z’umuriro baterewe muri yombi bagashyikirizwa ubutabera.

Minisitiri Haberamungu yashimiye aba banyshuri ubutwari bagize nyuma y’ibihe bibi barimo, kuko bakomeje kwihangana ntibate amashuri.

Yagize ati: “Twazanywe hano n’ibintu bibiri birimo kubashimira uburyo mwakomeje kwihanganira ibibazo byabagwiririye, ikindi kikaba kugaya abanyeshuri bamwe muri bagize uruhare mu kwangiza ibikorwa by’iri ihsuri rifite amateka akomeye.”

Minisitiri Haberamungu yerekwa igishushanyo mbonera cyo kuvugurura aya mashuri.
Minisitiri Haberamungu yerekwa igishushanyo mbonera cyo kuvugurura aya mashuri.

Dr. Harebamungu kandi yanihanganishije bamwe mu barezi bagiye bahatwa ibibazo n’inzego z’umutekano. Yababwiye ko igihe habaye ikibazo nk’iki ko ariko biba bigomba kugenda mu rwego rw’iperereza.

Minisitiri yijeje ubuyobozi bw’iri shuri ko Leta izababa hafi mu gusana ibyangijwe n’iri ishuri. Asaba abanyeshuri kwanga no kurwanya bagenzi babo bashobora kuba bagifite ibitekerezo nk’ibyakozwe.

Yongeye gusaba ababyeyi gukomera no guhagurukira uburere bw’abana babo, ntibaheruke babyara gusa ngo baterere iyo kuko akenshi ari naho ibi byose bituraka.

Inyubako zahiye zatangiye kuvugururwa.
Inyubako zahiye zatangiye kuvugururwa.

Abanyeshuri ba ES Byimana nabo bashimiye uburyo Leta itabatereranye muri ibi bihe bibi byababayeho. Bijeje Minisitiri wabasuye ko n’ubwo bahuye n’ibi bibazo bitazababuza gukomeza kuza ku mwanya wa mbere mu bizamini bya Leta nk’uko bisanzwe.

Hagiye gutahurwa abatwika iri shuri rimaze gushya inshuro eshatu mu gihe kitageze ku mezi abiri. Abatawe muri yombi baritwika ni abanyeshuri batandatu baryigagamo mu mwaka wa kabiri. Bane bamaze kugezwa imbere y’ubutabera aho bazasomerwa tariki 27/06/2013 mu rukiko rwa Muhanga.

Naho abandi babiri bo bahise bajyanwa mu kigo ngororamuco cya Gitagata kuko bari bafite imyaka iri munsi ya 15 y’amavuko.

Inyubako zahiye ubu zatangiye gusanwa izindi zatangiye kubakwa zihereye hasi, sosiyete ya gisirikare yitwa “RDF Engineering regiment”. Iyi sosiyete iravuga ko ibikorwa byo kuyubaka bizatwara amezi ane.

Muri miliyoni zisaga 500 z’amafaranga y’u Rwanda zikenewe kugira ngo ibyangijwe byose bisanwe, miliyoni 251 nizo zimaze kuboneka gusa.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka