Musanze: Ikibazo cy’abiga muri CIP gikwiye gukemurwa byihuse

Nyuma y’uko ishuri Community Integrated Polytechnic (CIP) rifungiye imiryango by’abateganyo mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatanu uyu mwaka, abaryizemo bakomeje guhangayikishwa n’uko barimo kudindira nyamara bo barakoze ibyo basabwaga ngo bakurikire amasomo yabo nta nkomyi.

Aba banyeshuri bavuga ko ubwo bari baje kwiga bisanzwe tariki 06/05/2013, basanze ishuri rifunze, ahubwo hari itangazo rivuga ko ishuri ribaye rifunzwe by’agateganyo ngo rigiye ibyo ryuzuza bityo bakazamenyesha igihe cyo kongera kwiga ubwo ishuri rizaba ryongeye guhabwa uruhushya rwo gukora.

Abiga muri iri shuri bakaba bakomeje gusaba ko iri shuri ryabasubiza amafaranga bishyuye bakaba bayakoresha ibindi, cyangwa se bakajya kwiga mu yandi mashuri. Cyakora ngo ubuyobozi bukwiye kubakurikiranira iki kibazo.

Said Nsengimana wigaga ishuri CIP ishami rya Musanze yagize ati: “Bazadusubize amafaranga twishyuye tujye ahandi kuko iri siryo shuri ryonyine riba mu gihugu».

Undi munyeshuri wiga muri iri shuri, ishami rya Musanze yagize ati: “Twebwe iyo tugiye ku ishuri bahora batubwira ngo mugende muzagaruke, ubwo se nkatwe twabigenza gute?”

Mu igorofa rya kabiri ry'ino nyubako niho ishami rya Musanze rya CIP rikorera.
Mu igorofa rya kabiri ry’ino nyubako niho ishami rya Musanze rya CIP rikorera.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze, Mpembyemungu Winifrida, avuga ko akarere ayoboye nta ruhare kagize kugirango iri shuri rihagarikwe, ahubwo ko ibyo ritujuje aribyo byatumye minisiteri y’uburezi ihitamo kuba irihagaritse.

Ati: “natwe twabonye ibaruwa ivuga ko iri shuri ribaye rifunze by’agateganyo kugirango ribanze ryuzuze ibisabwa. Gusa natwe turasaba ababishinzwe ko bakemura iki kibazo byihuse, kuko abaryigamo basa nk’ababuze amajyo n’amaza”.

Shamakokera Emmanuel ukora muri CIP yavuze ko iri shuri ryamaze kuzuza ibisabwa kugirango ryongere rikore nk’uko babisabwaga na minisiteri y’uburezi, gusa ngo igisigaye ni inama izabahuza ngo hagaragazwe ibyakosowe bityo habe hafatwa icyemezo.

Ishuri Community Integrated Polytechnic (CIP) rikiri kwiyubaka kuko ritaramara amezi arenga atanu rikorera mu turere nka Musanze, rifite ikicaro mu karere ka Kayonza, rikagira amashami mu turere twa Musanze, Nyagatare na Gatsibo; aya mashami yose akaba afunze kuva mu mezi abiri ashize.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka