Huye: Umunyeshuri wanywaga urumogi yiyemeje kurureka

Mu biganiro Polisi yagiranye n’abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye mu karere ka Huye mu rwego rwa Police Week, tariki 13/06/2013, umwe mu banyeshuri biga ku ishuri ry’ababyeyi ryo mu mujyi wa Butare yavugiye imbere ya bagenzi be ko yiyemeje kureka ibiyobyabwenge.

Aba banyeshuri bamaze kugirirwa ibiganiro, umuyobozi ushinzwe uburere (Préfet de discipline) yasabye ko uwaba asanzwe anywa ibiyobyabwenge wiyemeje kubireka yabivugira imbere ya bagenzi be bakamubabarira, maze umusore w’imyaka 19 araza, abwira bagenzi be ko yiyemeje kubireka.

Nta mugayo kandi ngo yari amaze kumva ingaruka z’ibiyobyabwenge harimo kuba umuswa mu ishuri, kurwara indwara zidakira nka kanseri n’umwijima, kwangirika kw’igifu, guhuma, gupfa amatwi, gufata abagore n’abana ku ngufu, …

Abanyeshuri biga ku ishuri ry'ababyeyi ryo mu mugi wa Butare mu biganiro ku bubi bw'ibiyobyabwenge.
Abanyeshuri biga ku ishuri ry’ababyeyi ryo mu mugi wa Butare mu biganiro ku bubi bw’ibiyobyabwenge.

Uyu munyeshuri yabwiye bagenzi be uko yumva amerewe iyo amaze kunywa urumogi, ndetse anabagira inama yo kurwirinda. Yagize ati “iyo wanyoye urumogi uba wumva udatekereza neza, kandi iyo izuba riri kuva uba wumva utabona neza. Inama nabagira, ntimukarunywe kuko ntacyo rumaze.”

Umwe mu banyeshuri biga kuri iki kigo yavuze ko uyu wihannye atari we wenyine wari usanzwe anywa urumogi. Ngo hari n’abandi benshi, kandi ngo barunywa mu gihe cyo gukina, bihishe inyuma ya bagenzi babo ku buryo abayobozi batapfa kumenya ko hari abari kurunywa.

Uretse ku ishuri ry’ababyeyi ryo mu mujyi wa Butare, mu Karere ka Huye ibiganiro ku bubi bw’ibiyobyabwenge byanagiriwe abanyeshuri bo ku mashuri yisumbuye ya Simbi, Maraba, Kinazi, Butare Catholique, Mpungwe, Nkubi na Gishamvu.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ntamakuru mukigira niyo mpamvu nta na comment zikiboneka muzisubireho!

JUSTIN yanditse ku itariki ya: 14-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka