Rutsiro: MINEDUC izafasha “Ikigo Komera” nyuma y’uko bamwe mu baterankunga bahagaze

Minisiteri y’uburezi (MINEDUC) yandikiye ibaruwa Ikigo Komera giherereye mu karere ka Rutsiro ikimenyesha ko guhera mu mwaka w’amashuri utaha wa 2014 cyemerewe gufashwa na Leta mu burezi gisanzwe gitanga ku bafite ubumuga.

Kuva cyatangira muri 2006, Ikigo Komera cyafashwaga n’abaterankunga, ariko bari barabwiye ubuyobozi bw’ikigo ko nyuma y’imyaka ine cyangwa itanu bazahagarika ubafasha, ibyo kandi bikaba ari na ko byagenze nk’uko umuyobozi w’Ikigo Komera, Padiri Eugene Murenzi abisobanura.

Yagize ati “Mu mwaka ushize baraje kumugaragaro baravuga bati rero ntawe urera udakura, igihe cyacu kirarangiye, bahagarika ubufasha batugeneraga.”

Abaterankunga bahagaze barimo abitwa Silent Walk b’Abaholandi, Net For Kid, n’abandi bitwa Les Oies Sauvages.

Icyakora ntabwo abaterankunga bagiye bose kuko hari abo ikigo cyasigaranye ndetse bakomeje no kugifasha cyane cyane nko kuvuza abo bana.

Ikigo Komera gituma abafite ubumuga na bo bibona mu burezi budaheza.
Ikigo Komera gituma abafite ubumuga na bo bibona mu burezi budaheza.

Muri abo basigaye harimo Bureau National de la Fondation Liliane, ukaba ari umuryango w’Abaholandi ufite ibiro i Kigali ukaba ufasha abafite ubumuga hirya no hino ku isi cyane cyane mu bijyanye n’ubuvuzi.

Guhagarara kw’abo baterankunga byagize ingaruka ku kigo zirimo gutakaza bamwe mu barimu b’abahanga ikigo cyari gifite. Impamvu abo barimu bagiye ngo ni uko ikigo nta bushobozi cyari gifite bwo kubahemba kuko abaterankunga ari bo bahembaga abarimu.

Ubwo uwahoze ari minisitiri w’Intebe, Bernard Makuza yasuraga icyo kigo mu mwaka wa 2007, ikigo cyamugaragarije impungenge z’uko abaterankunga bagifasha bateganya guhagarara mu gihe gito. Izo ntumwa za Leta zemereye ikigo ko igihe kizagera Leta igafatanya n’ubuyobozi bw’ikigo kurera abo bana.

Bamwe muri abo baterankunga bamaze guhagarara nk’uko bari barabivuze, ikigo cyahise cyandikira minisiteri y’uburezi gisaba ubufasha, none ubu ikigo cyamaze kubona urwandiko rwa minisiteri rucyemerera ko kizatangira gufashwa na Leta guhera mu mwaka w’amashuri wa 2014.

Ubuyobozi bw’Ikigo Komera bwizeye ko ubwo bufasha buzunganira ikigo mu kwagura inyubako no kongera umubare w’abana bafashwa n’ikigo, ariko cyane cyane ngo bukazagira akamaro mu gukemura ibibazo byari bitangiye kugaragara byo gutakaza abarimu.

Ikigo Komera cyatangijwe na Padiri Eugene Murenzi, ariko gihita cyitwa icya Diyoseze ya Nyundo. Giherereye mu murenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro, kikaba gitanga uburezi bwihariye ku bana bafite ubumuga bwo kutumva, abatavuga, abafite ubumuga bw’ingingo n’abafite ubumuga bwo mu mutwe.

Babigisha kwandika no gusomesha amagambo amaso (lip-reading), barebye ku minwa y’umuntu uri kuvuga bakamenya icyo arimo avuga. Ikigo kibigisha no kugerageza kuvuga. Nyuma y’amashuri abanza ikigo kibigisha imyuga irimo ubudozi n’ubwubatsi.

Padiri Eugene Murenzi ni we watangije Ikigo Komera akaba ari na we ukiyobora.
Padiri Eugene Murenzi ni we watangije Ikigo Komera akaba ari na we ukiyobora.

Abana bose hamwe bafashwa n’icyo kigo ni 117, ariko 54 ni bo barimo gukurikirana amasomo atandukanye atangirwa muri icyo kigo. Hafi ya bose ni abo mu turere twa Rutsiro na Karongi, usibye umwe w’i Kigali n’abandi babiri bo mu karere ka Rusizi.

Padiri Murenzi avuga ko yatangije icyo kigo nyuma yo gukora urugendoshuri mu bihugu by’Ubuholandi, Ubudage na Afurika y’Epfo, atangazwa no gusanga hari abantu bafite ubumuga bakomeye ndetse bafite n’icyubahiro mu bihugu byabo.

Ati “Nko muri Afurika y’Epfo nasanze hari bamwe mu badepite bagize inteko ishinga amategeko batumva, abadogiteri, aba ingenieurs, ... nibaza niba abana batumva babasha kugera kuri bene urwo rwego.”

Padiri Murenzi avuga ko na we abifashijwemo n’Imana yiyemeje gutangiza ikigo nk’icyo kandi akaba yizera ko kizagera ku ntego yatumye gitangizwa.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Leta nifashe abo bana kuko bari bageze kurwego rushimishije mubwenge nokunva ko arikimwe nabandi muri byose
Padi nukuri IMANA musenga ntiyatererana bariya bana kandi namwe kuko ntako mutagize
Leta numubyeyi .
Ndunva ntakinanira IMANA kandi Leta ntizananirwa KOMERA

MASABO Jean Baptiste yanditse ku itariki ya: 8-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka