Nubwo ari umuhungu nta kimwaro atewe no kuba yiga gutunganya imisatsi

Ingabire Clement wiga gutunganya imisatsi cyane cyane iy’abagore mu ishuri ry’imyuga Emeru Intwari mu karere ka Ruhango, avuga ko we ibyo akora abikunze kandi nta kimwaro bimuteye.

Uyu munyeshuri uri mu kigero cy’imyaka 19, avuga ko yahisemo kwiga umwuga wo gutunganya imisatsi nyuma y’uko abonye atagize amahirwe yo gukomeza kwiga amashuri asanzwe kuko yayahagaritse ageze mu mwaka wa kabiri wisumbuye.

Ubwo twamusangaga ku ishuri yigiraho yari ashishikaye mu masomo ye arimo gutunganya bagenzi be bigana.

Yagize ati “ibi ntacyo bintwaye kuko naje kubyiga numva mbikunze kandi ndizera ko haricyo bizamarira kuko nimva aha nzajya gushaka akazi ninakabura nzashakisha uko nshinga iyanjye salon de choifure”.

Ingabire yizeye neza ko imibereho ye izaba myiza namara kwiga ibyo gutunganya imisatsi.
Ingabire yizeye neza ko imibereho ye izaba myiza namara kwiga ibyo gutunganya imisatsi.

Ingabire yigana n’abanyeshuri 72 harimo abakobwa 62, ngo kuba uyu mwuga witabirwa n’abakobwa cyane n’uko hakiri imyumvire mibi mu rubyiruko.

Agasaba urubyiruko rugenzi rwe cyane cyane urucikisha amashuri ko aho kwicara rwashakisha uko rwiga imyuga y’igihe gito kugirango rudatega amaboko cyangwa ngo rwishore mu bikorwa bibi.

Bizimana Julie uyobora ishuri rya Emeru Intwari ryigisha imyuga itandukanye, avuga ko urubyiruko rudakwiye huterwa isoni n’umwuga runaka, ngo kuko uwo wakora wose uwukunze uragutunga.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

haraya di mafoto y.clema.mu.fite.uwomunyeshuri. ngotumu.he.ak.zi

ingabire clement yanditse ku itariki ya: 3-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka