IPRC-South yafunguye imiryango ku mugaragagaro

Ikigo nkomatanyanyigisho mu myuga cyo mu Ntara y’Amajyepfo (IPRC-South) cyafunguye imiryango ku mugaragaro kuwa kane tariki 27/06/2013. Ibi birori byabaye nyuma y’amezi atandatu gitangiye kwigisha imyuga inyuranye.

Biteganyijwe ko iki kigo kizigisha amasomo menshi y’imyuga, ariko ubu abatangiye ni abiga ibijyanye n’ikoranabuhanga, amashanyarazi, gusudira, kubaza, kubaka, gukora amazi (plumbing), guteka no kwita ku bashyitsi.

Mu gitangiza iri shuri ku mugaragaro, abanyeshuri beretse abari bitabiriye ibi birori ibyo bamaze kumenya gukora. Muri byo harimo icyuma cyifashishwa mu gutanga umutobe hakurikijwe amafaranga yatanzwe, gukora amatara ku buryo yaka hifashishijwe télécommande (remote) cyangwa ku buryo yaka iyo hari igikomye hafi y’aho ari.

Aba banyeshuri kandi banateguriye abari baje mu birori amafunguro ateguye ku buryo bwiza nk’ubwo mu mahoteri yateye imbere, ndetse banabagaragariza ko bazi kwita ku bakiriya.

IPRC-South rikorera ahahoze ari ishuri rya gisirikare rizwi ku izina rya ESO Butare ryigirwamo n’abasirikare, ingabo zavuye ku rugerero ndetse n’abaturage basanzwe.

Minisitiri w’ingabo, Gen. James Kabarebe, yabwiye abari bitabiriye ibirori ko Minisiteri y’ingabo yafashe icyemezo cyo guhindura iki kigo ishuri ry’imyuga, kugira ngo gitange inyungu rusange ku baturage b’u Rwanda.

Ngo si n’ubwa mbere kandi Minisiteri y’ingabo itanga ibigo byahoze ari ibya gisirikare kugira ngo byifashishwe mu byarushaho kugirira igihugu akamaro. Yagize ati « Icyahoze ari ESM (Ecole Supérieure Militaire) cyahawe KHI kugira ngo cyigishe Abanyarwanda bazatuvura twese.

Icyitwaga Camp Kigali cyahawe KIST kugira ngo cyigishe abana b’u Rwanda ikoranabuhanga».

Hifashishijwe telecommande, muri iriya ndobo hasohoka umutobe ungana n'amafaranga yatanzwe.
Hifashishijwe telecommande, muri iriya ndobo hasohoka umutobe ungana n’amafaranga yatanzwe.

Minisitiri w’uburezi, Dr. Vincent Biruta, we yavuze ko IPRC zishingwa mu Ntara z’igihugu ndetse no mu mujyi wa Kigali ari izo guteza imbere imyuga, hagamijwe ko Abanyarwanda biga amasomo abafasha kwihangira imirimo.

Umuyobozi wa IPRC-South, Dr. Barnabé Twabagira, yishimiye ibyo bamaze kugeraho babifashijwemo n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu, maze anavuga ko bafite intego yo kwigisha abanyeshuri benshi bashoboka. Ibyo ngo bazabishobozwa no kubasha kwagura ikigo ndetse no kugura ibikoresho byo kwifashisha.

Aha Minisitiri w’uburezi yamusabye kutagira impungenge z’ubushobozi kuko ngo ingengo y’imari yagenewe kwigisha imyuga mu gihugu yikubye akarenze kabiri mu mwaka 2013-2014.

Kugeza ubu, IPRC-South yigwamo n’abanyeshuri 306, harimo abakobwa 23 gusa. Ibi byatumye Minisitiri w’uburezi ashishikariza inzego z’ubuyobozi ndetse n’ababyeyi, kumvisha n’abana b’abakobwa ko kwiga imyuga ari ingenzi mu kuzatuma babasha kwihangira imirimo bityo bakabasha kwigira badategereje guhabwa akazi.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Rwose ibyo turabishima cyane, bongereho nibindi batange akazi kubatagafite. nabonye bakeneye umwanya wa Marketting and sales , ahubwo ntibawuncikane ndabishoboye. Murakoze.

Ndushabandi Moise yanditse ku itariki ya: 8-11-2013  →  Musubize

Tubashimiye uburyo bwiza butanga ikizere cyejo hazaza kubanya rwanda nabanyamaha muduha ubumenyi butandukanye mukwiteza imbere.

Icyo tugambiriye nukumenya amasomo atangirwa muri iki kigo kigirango turusheho guhitamo tunoza iterambere ryacu.

Murakoze dutegereje igisubizo cyanyu cyiza.

SIBOMANA Yuusuf yanditse ku itariki ya: 29-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka