Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo kurengera ibidukikije, tariki 05/06/2013, ikigo cy’igihugu kirengera kandi kikanabungabunga ibidukikije (REMA) cyahembye abakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu kurengera no kubungabunga ibidukikije.
New Forest Company, ikigo cyahawe uburenganzira bwo kubyaza umusaruro ishyamba rigabanya Pariki y’igihugu ya Nyungwe n’imirima y’abaturage (buffer zone) mu myaka 49, uretse gutunganya iryo shyamba ku buryo bwa gihanga, ngo iki kigo kizongera agaciro ibiti.
Ikigega cy’ibiribwa ku isi (PAM) kiratangaza ko imihindagurikire y’ibihe ikomeje kongera inzara ku isi, bityo ibihugu bidahagurukira guhangana n’iki kibazo, bikaba bizahura n’ingaruka zirimo iz’inzara n’imirire mibi.
Bamwe mu baturage twaganiriye,bibaza cyane aho insanganyamatsiko “Tekereza,Urye unibuka kuzigama” yagenewe umunsi mpuzamahanga w’ibidukiki ku isi ihuriye n’ibidukikije.
Umuganda wabaye tariki 25/05/2013 mu karere ka Nyabihu wahujwe no gutangiza icyumweru cy’ibidukikije maze hakorwa inyoroshyasuri cyangwa se “check dams” mu mirima y’abaturage,ahantu iyi suri ikunze kwibasira.
Umuganda rusange ngarukakwezi usoza ukwezi kwa Gatanu wabaye tariki 25/05/2013 wahujwe no gutangiza icyumweru cyahariwe kubungabunga ibidukikije kizarangira tariki 05/06/2013 gifite insanganyamatsiko igira iti: “Tekereza, Urye unibuka kuzigama”.
Bitewe n’uko ibidukikije bifitiye akamaro kanini abatuye isi bose, umuryango w’abibumbye washyizweho umunsi mpuzamahanga w’ibidukikije wizihizwa buri mwaka taliki ya 05 Kamena.
Ikigega cy’isi gishinzwe gutera inkunga ibihugu bikennye kugirango bibungabunge ibidukikije (GEF) cyasabye ibyo bihugu kugira uruhare runini kurusha inkunga bihabwa, bitewe n’uko amafaranga gifite ari make, mu gihe ibidukikije bigenda birushaho kwangirika.
Umuyobozi w’akarere ka Ngororero yasabye ko ntanyubako y’akarere nimwe igomba gusigara idafite uburyo bwi gufata amazi yayo, mu rwego rwo gutanga urugero rwiza muri gahunda yo gukangurira abaturage gufata amazi aturuka kunzu zabo.
Umushushinga LVEMP ukorera muri REMA, watangije ibikorwa byo kubungabunga ikiyaga cya Rweru bizatwara amafaranga asaga miliyoni 200.
Abahinga mu gishanga cy’Umukunguri bibumbiye muri Koperative COPRORIZ ABAHUZABIKORWA, baratangaza ko amazi y’imvura aturuka ku misozi ikikije icyo gishanga n’aturuka mu migezi yisuka mu mukunguri, ateza umwuzure mu mirima y’umuceri hakaba hamaze kwangirika hegitari 119.
Kuba akarere ka Gisagara karahagurukiye kurwanya isuri hacukurwa imirwanyasuri n’ibyobo bifata amazi byagahesheje kuko kaje ku mwanya wa kabiri ku rwego rw’igihugu mu kurwanya isuri.
Ubuyobozi bw’umuryango w’ubukungu w’ibihugu by’ibiyaga bigari (CEPGL) n’abayobozi bashinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda, RDC n’u Burundi bamaze kwemeza ko bagiye gufatanyiirza hamwe gutunganya ikibaya cya Ruzizi mu gukoreshwa mui kubyazwa umusaruro.
Nyuma y’amahugurwa zahawe n’umushinga DEMP ukorera mu kigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA), Inkeragutabara zo mu karere ka Nyabihu ziyemeje gufata iya mbere mu kubungabunga ibidukikije no gukumira icyaricyo cyose cyatuma ibidukikije bihungabana.
U Rwanda ruri mu bihugu 192 b yubahiriza umunsi wahariwe kuzirikana ku isi n’ibiyibonekaho uba tariki 22 Mata. Uyu mwaka Leta y’u Rwanda izawuhuza n’ibindi bikorwa wizihizwe mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatanu.
Benshi mu Banyarwanda bakora imishinga ijyanye no kugabanya iyangizwa ry’ikirere ntibasobanukiwe n’uburyo mpuzamahanga bushobora kubaha amafaranga yabafasha kwiteza imbere bakanarushaho kuzamura iyo mishinga.
Ibyiza byo gukoresha Biogaz biragenda byigaragaza ku bayikoresha . Ik’ingenzi akaba ari uko ifasha mu kutangiza ibidukikije nk’uko Nyiramahoro Immaculée, umwe mu bategarugori bakoresha Biogaz mu karere ka Nyabihu, yabidutangarije.
Ibiti n’indabyo bisasiwe n’ibyatsi bya pasiparumu byaratewe ku mihanda yose yo mu Ntara y’Iburasirazuba bisigaye hake kandi aho bwitabwaho buhatera gusa neza. Ubu busitani bwatewe ubwo Theoneste Mutsindashyaka yayoboraga iyo Ntara bituma bumwitirirwa.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) gifatanyije n’inzego z’Inkeragutabara zo mu karere ka Nyamasheke bahagurukiye kubungabunga ibidukikije, by’umwihariko ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu ndetse no kubungabunga ibinyabuzima byo muri iki kiyaga byajyaga byangizwa na barushimusi.
Mu biganiro byateguwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) bikitabirwa n’Inkeragutabara 56 zo mu mirenge 5 y’akarere ka Rusizi (Mururu, Kamembe, Gihundwe, Nkanka na Nkombo) ikora ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu byagaragaye ko Inkeragutabara zifite uruhare rukomeye mu kwita ku bidukikije.
Ikimoteri rusange kiri kubakwa mu mujyi wa Nyamagabe gitegerejweho kuzatanga umusaruro utandukanye harimo kunoza isuku, kubyaza umusaruro imyanda inyuranye ikorwamo amakara ndetse no gutanga akazi ku bantu benshi bo mu byiciro bitandukanye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Manihira mu karere ka Rutsiro arasaba abatuye uwo murenge gutanga amakuru ku bantu bacukura amabuye rwihishwa mu mugezi unyura iruhande rw’ikibuga gikoreshwa mu myidagaduro, inama n’ibirori abo baturage bakenera mu murenge wabo.
Muri icyi cyumweru cya community policing, Ubuyobozi bwa Polisi mu karere ka Karongi bufatanyije n’akarere n’ikigo cy’igihugu kita ku bidukikije (REMA), tariki 14/02/2013, bakoze igikorwa cyo gukangurira abaturage kurwanya ikoreshwa ry’amashashi mu gihugu.
Nubwo hafashe ingamba zo guca amashashe mu gihugu mu rwego rwo kurengera ibidukikije mu karere ka Rusizi haracyari abaturage bakiyagurisha. Kuri uyu wa 14/02/2013 Polisi yageze mu mazu y’ubucuruzi ndetse hanatoragurwa amasashe yo mu muhanda mu mujyi wa Kamembe haboneka imifuka 10.
Nyuma yo kwimura ikimoteri cyashyirwagamo imyanda yo mu mujyi wa Byumba kigashyirwa mu kagari ka Nyarutarama hepfo yo Kumukeri ahitwa ku Kasehoma na n’ubu gikomeje kubangamira ibidukikije.
Nyuma y’amezi atatu imirenge ya Kitabi na Kamegeri yari imaze mu kato ko gusarura no gucuruza ibikomoka ku mashyamba, ubu yakuwe muri ako kato nyuma y’uko igaragaje ubushake mu gukora iyo mirimo harengerwa ibidukikije kandi bubahiriza amabwiriza abigenga.
Ubuyobozi bw’umujyi wa Pekin, umurwa mukuru w’igihugu cy’Ubushinwa bwafunze by’agateganyo inganda zirenga 100 kubera kohereza ibyuka byinshi mu kirere.
Umuganda ngarukakwezi wabaye tariki 26/01/2013 mu karere ka Rutsiro wabereye mu murenge wa Mushubati aho minisitiri w’umutungo kamere, Stanislas Kamanzi, ari kumwe n’abakozi b’akarere ka Rutsiro bifatanyije n’abaturage bo muri uwo murenge mu gikorwa cyo kurwanya isuri.
Mu muganda rusange ngarukakwezi wakozwe kuwa gatandatu tariki 26/01/2013, abawitabiriye basabwe kugira uruhare rugaragara mu kunoza isuku by’umwihariko kurwanya ikoreshwa ry’amashashi kuko yangiza ibidukikije.
Ubuyobozi bwa pariki y’igihugu ya Nyungwe buratangaza ko hagiye gushyirwaho ubwiherero rusange abagenzi bazajya bakoresha ndetse n’utuntu twagenewe gushyirwamo imyanda tukazashyirwa hirya no hino ku muhanda uca muri pariki.