Ngoma: Abatwika amakara bakanayacuruza badafite ibyangombwa bahagurukiwe

Nyuma yaho abantu bacuruza inkwi n’amakara mu mugi wa Kibungo babaye benshi bigatera impungenge ko amashyamba yaba asarurwa mu kavuyo, umuyobozi w’akarere ka Ngoma yahaye inshingano ubuyobozi bw’ibanze bwo kugenzura abantu bacuruza amakara n’abacuruza inkwi ko bafite ibyangombwa byo gusarura ishyamba.

Ubusanzwe umuntu ushaka gutwika amakara asaba icyangombwa mu buyobozi bushinzwe amashyamba kugirango bagenzure ko yeze atari ukuyangiriza.

Ubuyobozi bufashe ingamba nk’izi kuko byagaragaye ko iyo amashyamba yangirijwe agashiraho bigira ingaruka ku bidukikije zirimo ihindagurika ry’ibihe by’imvura ikabura cyangwa ikagwa nabi ikangiriza, nkuko byagaragaye mu karere k’ubugesera n’ahandi.

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodise, ubwo yasuraga umurenge wa Kibungo ,akagali ka Mahango mu kwa /12/2013, yasabye ko abayobozi guhera mu mudugudu bafite inshingano zo kumenya niba umuntu utembereza amakara afite icyangombwa.

Yagize ati “Mwebwe bayobozi bo mu midugudu mufite inshingano zo kumenya niba aba bantu baba bafite ibyangombwa kuko iyo bidacunzwe amashyamba asarurwa nabi bikaduteza kubura imvura. Inkwi n’amakara byirirwa bizenguruka mu migi bagurisha, mufite izo nshingano.”

Mu mugi wa Ngoma, usanga umubare utari muto w’abantu buri munsi usanga bahetse amakara ku magari bayacuruza, mbese bamwe bakagira impungenge ko byaba bikorwa mu kajagari ntakubungabunga ibidukikije.

Umufuka umwe w’amakara muri uyu mugi wa Ngoma ugurishwa hagati y’amafaranga 4500 Rwf n’ibihumbi bine kubarangura naho igacuruzwa ibihumbi 5000Rwf na 6000 Rwf.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka