Kudahura kw’abaminisitiri bashinzwe ABAKIR bikomeje kudindiza imikorere yayo

Abakozi n’abayobozi b’umushinga wa ABAKIR (Autorite du bassin du Lac Kivu et de la Riviere Rusizi) bavuga ko ibikorwa byabo bikomeje kudindizwa no kudahura kw’abaminisitiri bashinzwe uyu mushinga mu bihugu bihuriye ku kiyaga cya Kivu n’umugezi wa Rusizi aribyo u Rwanda, u Burundi na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

Mu nama Minisitiri ushinzwe umutungo kamere mu Rwanda, Stanislas Kamanzi, yagiranye n’abayobozi n’abakozi b’uyu munshinga bakorera mu karere ka Rubavu, bamugaragarije ko bakomeje kugira impungenge zo kudahura kw’abaminisitiri b’ibihugu kugira ngo bemeze ibyakorwa nyuma y’amezi 13 uyu mushinga utangiye.

Hakizimana Charles umwe mu bayobozi y’uyu mushinga avuga ko abakozi bagiyeho bashoboye gukora ibyo basabwa birimo gutegura ibikorwa byatezwa imbere kandi bikagirira akamaro ibihugu bihuriye ku kiyaga cya Kivu n’umugezi wa Rusizi ariko abayobozi babuze kugira ngo hashakwe uburyo ibyo bikorwa byashyirwa mu bikorwa.

Hakizimana avuga ko ikobwa byateguwe bigomba kwemezwa n’abaminisitiri ndetse hagakorwa ubuvugizi bwo gushaka ubushobozi bwo kubishyira mu bikorwa kuko amafaranga atangwa n’ibihugu.

Inyigo yakozwe igaragaza ibyatezwa imbere ni ugucyemura ikibazo cy’ingufu z’amashanyarazi ibihugu bihuriye ku kiyaga cya Kivu n’umugezi wa Rusizi bifite kandi ngo bikoresheje ikiyaga cya Kivu n’umugezi wa Rusizi bashobora gukuraho iki kibazo nkuko bitangazwa na Minisitiri Kaminzi.

Minisitiri Kamanzi avuga ko uretse kubyaza ingufu z’amashanyarazi ikiyaga cya Kivu n’umugezi wa Rusizi ngo bagomba no kwiga ku mutungo kamere uri mu nkengero z’ikibaya cya Kivu n’umugezi wa Rusizi, kumenya ingano y’amazi bafite, kureba umusaruro wabyazwa amazi bahuriyeho, guteza imbere uburobyi n’ubuhinzi muri aka karere hamwe no gukwirakwiza amazi meza ku batuye akarere.

Ibigomba gutezwa imbere n’uyu mushinga wa ABAKIR byamaze gushyirwa mu nyigo yatwaye amafaranga agera ku bihumbi 20 by’amayero, ariko habuze guhura kw’abaminisitiri bashinzwe uyu mushinga ngo bemeze inyigo no gukora ubuvugizi kugira ngo haboneke ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa iyi nyigo.

Minisitiri Kamanzi aganira na Kigali Today avuga ko byari bikwiye ko abakozi b’uyu munshinga baganira n’ubuyobozi kugira ngo bakorerwe ubuvugizi, aho yemeza ko mu nama izahuza abaminisitiri muri uyu mwaka imbogamizi zagaragajwe n’abakozi zishobora gukurwaho cyane ko ikomeye ari ugushyira mu bikorwa ibemejwe n’ibihugu hamwe no kongerera ubumenyi abakozi mu kazi bakora mu guteza imbere akarere.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka