RYACA yizihirije Umunsi Mpuzamahanga w’Amazi ku Kivu hanafatwa amashusho y’indirimbo “Umwuka mwiza”

Umuryango w’Urubyiruko rw’u Rwanda ruharanira guhangana n’ihinduka ry’ibihe RYACA, tariki 22/03/2014 wizihirije Umunsi Mpuzamahanga w’Amazi ku Kivu mu Karere ka Karongi hanakorwa amashusho y’indirimbo yawo “Umwuka mwiza” y’ubukangurambaga ku gufata neza ikirere habungabungwa ibidukikije.

Hirwa Victor, Umukozi ushinzwe guhuza ibikorwa by’imishinga ya RYACA(Rwanda Youth Alliance for Climate Action), avuga ko guhuza ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Amazi no gukora amashusho y’iyi ndirimbo byaturutse ku kuba bawizihirije ku Kivu.

Yagize ati “Twabihuje kubera ko Kibuye hari amazi meza kandi tukaba twari dusanzwe dukeneye gushyira iyi ndirimbo mu mashusho.”

Umuryango RYACA uharanira guhangana n'ihinduka ry'ibihe wizihirije umunsi mpuzamahanga w'amazi ku kiyaga cya Kivu.
Umuryango RYACA uharanira guhangana n’ihinduka ry’ibihe wizihirije umunsi mpuzamahanga w’amazi ku kiyaga cya Kivu.

Indirimbo “Umwuka mwiza” n’ubwo iririmbwa n’itsinda B Gun, Umuyobozi w’iri tsinda, M-Cool usanzwe uzwi ku mazina ye bwite nka Laurent Marius Nzabandora, avuga ko atari iyabo nk’itsinda ahubwo ari iya RYACA noneho bo bagafasha uyu muryango kuyiririmba.

M-Cool na we uvuga ko ari umunyamuryango wa RYACA akaba avuga ko bahisemo kunyuza ubutumwa bwo kubungabunga ibidukikije mu ndirimbo kuko bashaka ko ubutumwa bugera cyane cyane ku rubyiruko.

Ati “Impamvu twabinyujije muri entertainment (imyidagaduro) ni ukugira ngo mu bantu benshi ubutumwa bw’iyi ndirimbo buzageraho habe higanjemo urubyiruko kuko ni rwo akenshi rudakunze gushishikanzwa n’ubutumwa nk’ubu.”

Ubutumwa bwo mu ndirimbo “Umwuka mwiza” bwibanda ku kugaragaza ko abantu bishyize hamwe bakabungabunga ibidukikije bahindura isi nziza ikamera nka paradizo. Mu nyikirizo y’iyi ndirimbo bagira bati “Umwuka mwiza n’ubuzima bwiza tubikesha kubungabunga ibidukikije.”

B Gun bafatira amashusho y'indirimbo Umwuka mwiza mu Kivu.
B Gun bafatira amashusho y’indirimbo Umwuka mwiza mu Kivu.

Abanyamuryango ba RYACA n’itsinda B Gun bahurizaga ku ngero z’ibihugu nka Haїti, Ubuyapani ndetse no muri Reta Zunze Ubumwe z’Amerika aho ibiza bikunze gusenya bikanahitana ubuzima bw’abantu biturutse ku burangare bwo kutita ku bidukikije.

Urubyiruko rugize iyi miryango rurasaba abantu kugabanya ibyo bakoresha byangiza ikirere. Bumwe muri ubwo buryo ni ugukoresha inshuro nyinshi ibiba byakoreshejwe kugira ngo inganda zitarushaho gusohora ibindi no gufata ibishaje bigakorwamo ibindi bishya aho gukora ibindi byiyongera ku byari bisanzwe. Ibi akaba ari byo bita mu magambo y’icyongereza “reduce, reuse and recycle”.

Bimwe muri ibyo bikoresho bavuga ko byagombye kugabanywa, bikoreshwa inshuro nyinshi zishoboka aho gukora ibishya cyangwa se bikaba byanatunganywa bundi bushya igihe bishaje bikaba ari byo byongera gukoreshwa, harimo amasashi ndetse n’ibikoresho bya pulasitike kuko ngo iyo bigiye mu butaka bitabora bityo bikaba byakwangiza ibidukikije.

Ubundi butumwa RYACA yibandaho bukaba bunumvikana mu ndirimbo umwuka mwiza ni ubujyanye no kubungabunga umuriro w’amashanyarazi n’amazi. Nko ku mashanyarazi, bibanda ku gukangurira abantu gukoresha umuriro w’amashanyarazi akamoka kuri biogas cyangwa se imyanda yo mu ngo.

B Gun ifata amafoto n'abakorerabushake ba RYACA.
B Gun ifata amafoto n’abakorerabushake ba RYACA.

Indirimbo “Ubuzima bwiza” ya RYACA iririmbwa n’itsind B Gun imaze icyumweru kimwe itunganyijwe mu buryo bw’amajwi irimo gutegurwa ku nkunga ya Ambasade y’Amerika biciye mu nkunga batanga zijyanye no kubungabunga ibidukikije no gukumira ibyuka byangiza ikirere.

Uyu muryango w’urubyiruko rw’u Rwanda ruharanira guhanga n’imihindagurikire y’ibihe ufite abanyamuryango basaga 2500 hirya no hino ku isi binyuze ku mbuga nkoranyambaga zawo ikaba yifashiha imiryango itera inkunga imishinga igamije kubungabunga ikirere (Carbon mitigation) ngo RYACA kugira ngo ubone ubushobozi wifashisha mu bikorwa byawo.

Mu muhango wo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Amazi, ikaba yari yazanye abakorerabushake bayo babarirwa muri mirongo itandatu baje baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu.

Oswald Niyonzima

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni byiza ibikorwa muri gukora, gusa natwe urubyiruko rwa Rubavu muzaze mudusobanurire uko twarengera ibidukikije.

Claude Manishimwe yanditse ku itariki ya: 25-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka