Abaturiye igishanga cya Rugezi barakangurirwa kukibungabunga bikwiye
Abaturage baturiye igishanga cya Rugezi, kiri mu karere ka Burera ndetse na Gicumbi, barashishikarizwa kukibungabunga uko bikwiye kuko gifitiye akamaro gakomeye u Rwanda n’isi muri rusange.
Ubu butumwa bwagarutsweho ku wa gatanu tariki 28/0/2014, ubwo bahaga amarushanwa y’ibigo by’amashuri bituriye igishanga cya Rugezi, aho abayitabiriye bose bashishikarizaga abaturiye icyo gishanga kukibungabunga, bakirinda abacyangiza.
Aya marushanwa yateguwe n’ishuri rikuru ryita ku kubungabunga ibidukikije rya Kitabi, KCCEM (Kitabi College of Conservation Environmental Management), ishuri ry’ ikigo cy’igihugu cy’iterambere, RDB.
Richard Nasazira, umuyobozi mukuru w’ikigo cy’ishuri cya KCCEM, avuga ko bateguye ayo marushanwa kugira ngo abanyeshuri basobanukirwe n’akamaro k’igishanga cya Rugezi bityo nabo bashishikarize n’abandi banyarwanda kugifata neza.
Yagize ati “Kubera ko igishanga cy’urugezi ari igishanga cy’icyitegererezo mpuzamahanga ndetse no ku rwego rw’igihugu, ndetse akaba ari nacyo gishanga kinini gifitiye akamaro u Rwanda,
“twifuje rero y’uko twakangurira abanyarwanda tubinyujije mu bigo by’amashuri, cyane cyane abanyeshuri kugira ngo babihubukirwe, banabimenye bityo barusheho kubungabunga igishanga ndetse n’igihugu kizarusheho kukibonaho ibyiza bigiturukaho.”
Akomeza avuga ko kandi ayo marushanwa bayateguye kugira ngo abanyeshuri bazakure bazi ibyiza byo kubungabunga ibidukikije bityo bazabe bahitamo kubyiga mu mashuri makuru, bazabigire umwuga.
Ibigo by’amashuri byose byitabiriye ayo marushanwa byahawe amashimwe (Certificate). Ikigo cyabaye icya mbere cyahembwe igikombe. Abanyeshuri bamwe bo muri icyo kigo kandi bazahabwa amahirwe yo kuzenguruka mu maparike yose ari mu Rwanda bareba aho kubungabunga ibidukikije bigeze ndetse n’akamaro kabyo.
Tumukunde Gervais, umwe mu banyeshuri bitabiriye ayo marushanwa, avuga ko nk’abanyeshuri bazakora ibishoboka byose bashishikariza abaturiye igishanga cya Rugezi kukibungabunga, buri wese aba ijisho rya mugenzi we, kugira ngo hatagira abajya kucyangiza.
Igishanga cya Rugezi
Mu gishanga cya Rugezi hororerwa mo inyoni z’ubwoko bwinshi zirimo imisambi. Hari mo kandi inyoni zitwa “Incencebere” zitaboneka ahandi ku isi uretse muri icyo gishanga. Ibyo bituma ba mukerarugendo batandukanye baza kugisura.
Munsi y’icyo gishanga kandi habamo amazi menshi. Ayo mazi niyo abyara urusumo (Chute) ruri mu murenge wa Butaro, rubyara amashanyarazi acanira ibice bitandukanye by’igihugu cy’u Rwanda.
Iyo umuntu arebera kure icyo gishanga abona nta mazi arangwa mo kubera ko haba hagaragara ibyatsi gusa. Ariko hari igice cy’icyo gishanga kigaragaramo amazi hejuru kuburyo hanyura mo ubwato.
Ayo mazi ava mu Rugezi, akanyura ku rusumo, niyo ajya mu kiyaga cya Burera, akava mu kiyaga cya Burera ajya mu kiyaga cya Ruhondo anyuze kuri Ntaruka ahari urugomero rw’amashanyarazi acanira igice kinini cy’u Rwanda ndetse n’igihugu cya Uganda.
Ayo mazi yo mu kiyaga cya Ruhondo, asohokera mu mugezi wa Mukungwa, ukomeza mu mugezi wa Nyabarongo.
Norbert NIYIZURUGERO
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|