Karongi na Rusizi bahawe ibikoresho by’isukura bya miliyoni zisaga 460 harimo n’imodoka enye

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire, ku bufatanye bw’Umuryango w’Abafaransa ushinzwe iterambere (AFD), na Ministeri y’Ibikorwa Remezo, batanze ibikoresho by’isuku n’isukura mu turere twa Karongi na Rusizi bifite agaciro ka miliyoni zisaga 460 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ibi bikoresho byaguzwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire (Rwanda Housing Authority) cyatanze ibihumbi 110 by’ama euro, n’umuryango w’Abafaransa ushinzwe iterambere (Agence Française de Development) watanze ibihumbi 400 by’ama euros, byose hamwe bihwanye na miliyoni zisaga 460 z’amanyarwanda.

Ibyo bikoresho bigizwe n’imodoka ebyiri z’amakamyo yo mu bwoko bw’ISUZU zizajya zitunda imyanda, ingorofani, ibyo gukusanyirizamo imyanda ibora n’itabora, imikubuzo, amasuka n’ibitiyo bizakoreshwa n’amakoperative ashinzwe isuku n’isukura mu turere twa Karongi na Rusizi.

Buri karere kahawe imodoka ebyiri zo muri ubu bwoko zizajya zitunda imyanda.
Buri karere kahawe imodoka ebyiri zo muri ubu bwoko zizajya zitunda imyanda.

Byatashywe ku mugaragaro kuwa kane tariki 13-02-2014 n’umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire, Mutamba Esther, umuyobozi wungirije w’umuryango w’Abafaransa ushinzwe iterambere, n’ubuyobozi bw’uturere twa Karongi na Rusizi.

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire yavuze ko biriya bikoresho bigomba gufatwa neza, kuko Leta y’u Rwanda itekereza uriya mushinga yari igamije gufasha abaturage kuzamukiraho bakihangira indi mirimo, cyane ko imyanda yose atari ko ijugunywa. Yatanze urugero rw’imyanda imwe n’imwe ishobora gukurwamo ibicanwa, indi igakorwamo amafumbire.

Umuyobozi w’akarere ka Karongi, Kayumba Bernard, yashimye cyane ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire n’umuryango w’Abafaransa ushinzwe iterambere bateye ingabo mu bitugu uturere twa Karongi na Rusizi mu rugendo barimo rwo guteza imbere imijyi no kuyisukura ikarushaho gukomeza kugira amabengeza nk’uturere dusurwa cyane kubera ubwiza nyaburanga bushingiye ku kiyaga cya Kivu.

Abayobozi ku mpande zose barimo gutaha ibikoresho ku mugaragaro.
Abayobozi ku mpande zose barimo gutaha ibikoresho ku mugaragaro.

Munyakazi Atanase uhagarariye koperative “Ba Heza Munyarwanda” ikora isuku n’isukura mu murenge wa Bwishyura akarere ka Karongi, avuga ko n’ubusanzwe bari bamaze gutera intambwe ishimishije mu gutunganya umujyi, ariko agashima cyane kuba bahawe ibikoresho kuko ngo bizatuma akazi karushaho kugenda neza nta n’imvune nyinshi.

Ku kibazo cyo kubyaza umwanda umusaruro, abakora isuku n’isukura mu karere ka Karongi bavuga ko ari ibintu bari basanzwe bafite muri gahunda ariko batarabasha kubigeraho kuko nta bikoresho byo gutunganya umwanda bari bafite.

Nyuma yo kumurika no gutanga ibikoresho, abayobozi ku mpande zose bagiye gusura ahazashyirwa ikimoteri cy’igihe gito, kizajya ahitwa Gasengesi mu karere ka Karongi. Icyo mu karere ka Rusizi kizashyirwa ahitwa Ruganda.

Umuyobozi w'akarere ka Karongi n'umuyobozi wa AFD bataha imodoka ku mugaragaro.
Umuyobozi w’akarere ka Karongi n’umuyobozi wa AFD bataha imodoka ku mugaragaro.

Ibyo bimoteri by’igihe gito, biteganyijwe ko bizasimburwa n’iby’igihe kirekire nabyo bizaza mu cyiciro cya gatatu cy’umushinga wa Leta y’u Rwanda wo gufata neza imyanda no kuyibyaza umusaruro aho bishoboka.

Gutanga ibikoresho by’isuku n’isukura mu turere twa Karongi na Rusizi, byanajyanishijwe n’umuhango wo gutanga impamyabushobozi nyuma y’amahugurwa abakora isuku n’isukura bahawe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka