Hatangijwe uburyo umutungo kamere ukoreshwa bitabangamire iterambere rirambye “Foret Modèle”

Ku bufatanye n’ihuriro nyafurika rigamije kurengera ibidukikije (Réseau Africain de Forets Modèles) mu Rwanda hatangijwe ibiganiro by’iminsi itatu bigamije gusangira imyumvire kuri gahunda yiswe “Foret Modèle” ndetse no kureba uko iyi gahunda yatangizwa ku mugaragaro hirya no hino mu gihugu.

Ibyo biganiro byatangiye tariki 05/03/2014 byahuje abantu bo mu byiciro binyuranye bifite aho bihurira n’imicungire kimwe n’imikoreshereze y’umutungo kamere mu turere dutandatu two mu ntara y’iburengerazuba n’iy’amajyaruguru.

“Foret Modèle” hano ntabwo bisobanuye ishyamba ry’icyitegererezo, ahubwo ni uburyo bwatangijwe n’Abanyakanada bugamije guhuza abantu b’ingeri zinyuranye bafite aho bahurira n’imicungire cyangwa imikoreshereze y’umutungo kamere, maze bakaganira ku buryo bunoze uwo mutungo kamere bahuriyeho wakoreshwa, kandi ntibibangamire iterambere rirambye.

Dr Chimère Diaw uyobora ihuriro nyafurika rigamije kurengera ibidukikije yavuze ko Foret Modèle ari uburyo bwo kubana abantu batabangamirana.
Dr Chimère Diaw uyobora ihuriro nyafurika rigamije kurengera ibidukikije yavuze ko Foret Modèle ari uburyo bwo kubana abantu batabangamirana.

Dr. Chimère Diaw, umuyobozi wa RAFM (Reseau Africain des forets modeles) yagize ati “ntabwo icyo tureba ari iri shyamba risanzwe, ni uburyo bwo kwicarana, abantu bakareba uko batabangamirana muri ubu buzima.”

Ubu buryo bwarasakaye kuri ubu bukaba bwarageze kandi bukoreshwa mu bihugu bigera kuri 30.

Madame Mukaminani Angele, umuyobozi w’agateganyo wa Foret modele y’u Rwanda, asanga ubushake bwiza bwa politiki kimwe n’imyumvire myiza kuri ubu usangana Abanyarwanda, abishingiraho akemeza ko ubu buryo buzihuta mu gutanga umusaruro.

Ati “amahirwe arahari, icya mbere ni imiyoborere myiza na gahunda nziza u Rwanda rwihaye yo gucunga neza umutungo kamere.”

Foret Modele yatangijwe mu Rwanda isobanurirwa abahagarariye uturere dutandatu.
Foret Modele yatangijwe mu Rwanda isobanurirwa abahagarariye uturere dutandatu.

Ku ikubitiro, Foret Modèle ku rwego rw’igihugu yatangijwe mu turere dutandatu, ari two Rubavu, Rutsiro, Nyabihu na Ngororero duhurira ku ishyamba rya Gishwati mu ntara y’Iburengerazuba, hamwe na Burera na Musanze bihurira kuri pariki y’ibirunga mu ntara y’Amajyaruguru, iyi ikaba ari yo mpamvu Foret Modèle y’u Rwanda yiswe Foret Modèle des Hautes Terres du Rwanda.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka