U Rwanda ruza ku isonga mu kubungabunga ibidukikije ariko haracyari imbogamizi

Mu rwego rwo guhangana n’iyangirika ry’ibidukikije ribyara ihindagurika ry’ikirere, Leta y’u Rwanda yafashe ingamba zitandukanye zo kurengera ibidukikije zirimo kutangiza amashyamba ariko kutayitaho ngo biracyari ikibazo.

Kuba u Rwanda rugerageza kubungabunga ibidukikije by’umwihariko amashyamba ni kimwe mu by’amahanga akunze no kureberaho u Rwanda by’umwihariko ibihugu bigiye biri kumwe narwo mu mashyirahamwe atandukanye.

Nk’uko bitangazwa na Habiyambere Tadeyo, inzobere mu mushinga ugamije kureba uruhare rw’amashyamba mu kubungabunga ikirere, mu ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa n’ubuhinzi (FAO), u Rwanda rushyirwa ku mwanya mwiza mu kubungabunga ibidukijije mu ruhando rw’amahanga.

Ati: “u Rwanda hose ruri imbere cyane kuko rwashyizeho politike ku buryo no mu mahanga bazi ko u Rwanda rufite policy nziza, rufite amategeko abungabunga ibidukikije. Ni inzego zarwo ni hake zigaragara”.

Gufata neza amashyamba birinda iyangirika ry'ikirere.
Gufata neza amashyamba birinda iyangirika ry’ikirere.

Uyu mugabo akomeza atangaza ko Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda zitandukanye zo kurengera amashyamba zirimo gutera igiti, kwimakaza ikoreshwa ry’ibicanwa bidafatiye ku giti, ibigo bishinzwe kwita ku bidukikije ndetse n’amategeko arengera ishyamba, ibi bikaba bimwe mu bituma u Rwanda rushyirwa ku mwanya mwiza mu kubungabunga ibidukijije mu ruhando rw’amahanga.

Ku rundi ruhande ariko izi nzobere zivuga ko hakiri imbogamizi zikibangamiye gahunda yo kubungabunga amashyamba mu Rwanda.
Habiyambere avuga ko mu gihe hatewe igiti, hamwe na hamwe usanga kidakurikiranwa bigatuma kitagira akamaro cyari cyitezweho.

Ubwiyongere bw’abaturage nabwo butuma habura ubutaka bwo kubyazwa umusaruro bityo hakibasirwa amashyamba, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubuhinzi, gushaka ibicanwa n’ibindi bikorwa by’iterambere bigira aho bihurira n’igiti ni bimwe mu bibangamira ishyamba, ibi bikaba byatiza umurindi ihindagurika ry’ikirere.

Muri ibi bihe ibihugu bitandukanye byo muri Afurika biri kwiga ku mushinga washyiraho ingamba za buri gihugu zo kurengera amashyamba nyuma yo kumva ko ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere zitibasira igihugu ukwacyo.

Ibihugu bigera ku icumi byo muri Afurika yo hagati byibumbiye mu muryango wa COMIFAC ushinzwe kurengera amashyamba biri kunononsora uburyo rusange bwo kurengera ibidukikije buhuriweho n’ibi bihugu.

Ishyamba ni kimwe mu bifasha isi guhangana n’ihindagurika ry’ikirere nk’uko inzobere mu by’amashyamba zibivuga.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka