Karongi : Umushinga wa plage warahagaritswe kubera utubahirije amabwiriza y’ibidukikije

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2012, akarere ka Karongi katangiye umushinga wo kubaka umwaro muhimbano (plage artificille), ahitwa Nyakariba, ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu ariko uwo mushinga byarangiye utabonye izuba kubera ko wari waranyuranyije n’amabwiriza y’Ikigo cy’Igihugu Kirengera Ibidukikije (REMA).

Uwo mushinga wakorwaga na rwiyemezamirimo Ngarambe Vedaste, yari yawutangiye mu mpera z’umwaka wa 2011, ariko umwaka wose wa 2012 warangiye atarabasha kuwusoza kubera ibibazo bitandukanye yagiye ahura na byo nk’uko yagiye abisobanura mu bihe bitandukanye.

Uko hari hameze hagiye kuzura (photo archive Kigali Today).
Uko hari hameze hagiye kuzura (photo archive Kigali Today).

Bimwe muri ibyo bibazo nk’uko Vedaste yabivugaga, ni ukutabona amafaranga ahagije kubera ubwinshi bw’imirimo byasabaga, dore ko aho bagombaga gushyira umwaro muhimbano (plage artificielle), mbere hari igishanga bisaba ko babanza kuhakora bakahamena umucanga.

Ikindi nuko iruhande rw’uwo mwaro, hari umugezi wisuka mu kivu kandi ufite amazi yanduye, bityo bikaba byaramusabaga kuwuyobya cyangwa akareba ukundi yabigenza amazi akajya yisuka mu Kivu asa neza, ariko ibyo byose byarananiranye.

Rwiyemezamirimo asobanurira abayobozi ibyemezo yari yafatiye umugezi wanduye wisukaga mu Kivu.
Rwiyemezamirimo asobanurira abayobozi ibyemezo yari yafatiye umugezi wanduye wisukaga mu Kivu.

Akarere ka Karongi gafatanyije n’urwego rushinzwe guteza imbere ubukerarugendo muri RDB, bahasuye inshuro nyinshi banahafatira ibyemezo bitari bike kugira ngo harangire vuba bityo hatahwe ku mugaragaro na Ministre w’Intebe.

RDB nayo yavugaga ko ifite gahunda yo kuhatangiza ubukerarugendo bwo mu mazi, ariko uwo mushinga byaje kurangira utabonye izuba, ahubwo REMA isaba ko n’ibyari bimaze kubakwa byose bisenywa kuko batari barubahirije amabwiriza avuga ko nta bikorwa cyangwa inyubako bigomba gushyirwa muri metero 50 ku nkengero z’ikiyaga cyangwa imigezi, ahubwo bigomba gushyirwa hanze ya metero 50.

Ibikorwa byasenywe bidakoreshejwe icyo byari byashyiriweho.
Ibikorwa byasenywe bidakoreshejwe icyo byari byashyiriweho.

Ubu rero aho bari barubatse inzu y’ibiti yagombaga kuba restaurant na bar, byamaze gusenywa n’ubwo hakiri ibiti bishinze mu mazi, ibibambasi by’amatafari nabyo biracyahagaze.

Umucanga wo kuri plage wo uzahaguma kuko n’ubusanzwe akarere kajya kahakorera ibirori bitandukanye, cyangwa hakabera amamurika n’ibindi bikorwa bihuza abantu benshi nka beach volley, koga, kubyina n’ibindi. Ubu bahise izina rya Sambaza Beach kuko hegereye umushinga w’uburobyo (Projet Pêche Kibuye) uroba isambaza mu Kivu mu karere ka Karongi na Rutsiro.

Ibikorwa byasenywe bidakoreshejwe icyo byari byashyiriweho.
Ibikorwa byasenywe bidakoreshejwe icyo byari byashyiriweho.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka