ARECO Rwandanziza igiye gukora ibishoboka ngo pariki y’Ibirunga ibungabungwe

Binyuze mu mushinga urengera ibidukikije witwa ARECO Rwandanziza, hagiye gukorwa ibishoboka byose ngo harengerwe ishyamba rya Pariki y’Ibirunga yibasiwe n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe n’iyangirika ry’ibidukikije.

Iyo izuba ryabaye ryinshi mu birunga zimwe mu nyamaswa zibura ibizitunga zikajya gushaka ibizitunga ahandi rimwe na rimwe zikarenga parike zikajya mu mirima y’abaturage cyangwa se zikangiza n’ibindi. Zishobora kandi no kwigendera zikajya kure.

Mukakamali Dancille,umuhuzabikorwa w'umushinga ARECO Rwandanziza.
Mukakamali Dancille,umuhuzabikorwa w’umushinga ARECO Rwandanziza.

Iyo imvura yabaye nyinshi cyane nabwo imivu igatembera muri pariki hakaza ibizenga by’amazi nabyo ngo hari inyamaswa bibangamira; nk’uko bisobanurwa n’umuyobozi wungirije ushinzwe ibijyanye n’ubushakashatsi no kwita ku binyabuzima muri parike y’ibirunga, Musana Abel.

Uretse ibyo, n’abantu ubwabo barimo ba rushimusi, abashaka inkwi muri parike, abahigamo, abavomamo, abashyiramo imizinga n’abandi binjiramo uko babonye nabo ngo ni ikibazo gikomeye kuri parike kuko bibangamira inyamaswa mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Ni muri urwo rwego, ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa n’abaterankunga batandukanye, umuryango ARECO Rwandanziza wari usanzwe ukorera mu turere twa Burera na Musanze natwo dukora kuri parike y’ibirunga, kuri uyu wa 13 Werurwe watangiye ibikorwa byawo mu karere ka Nyabihu na Rubavu.

Aha ni mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro igikorwa cyo guhangana n'imihindagurikire y'ibihe no kubungabunga parike y'ibirunga.
Aha ni mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro igikorwa cyo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no kubungabunga parike y’ibirunga.

Ubusanzwe, uyu mushinga wa ARECO Rwandanziza ni igice kimwe cya porogaramu ya PACEBCO ihuriwemo n’imishinga myinshi, ariko ahanini ikora ibigendanye no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no kwita ku bidukikije.

Iyi porogaramu ikaba mu mishinga yayo ifite n’uwitwa COBAMU ugamije gukora ubushakashatsi ku mihindagurikire y’ibihe no kwita ku rusobe rw’ibinyabuzima cyane cyane mu gace ka parike y’ibirunga n’ishyamba rya Virunga muri rusange rikora kuri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda.

Mu Rwanda, umushinga ARECO Rwandanziza ni wo watoranijwe gukorana na COBAMU kugira ngo ushyire mu bikorwa ibiteganijwe mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no kwita ku rusobe rw’ibinyabuzima hibandwa cyane kuri parike y’ibirunga yagaragayemo ibibazo bishingiye ku ngaruka z’iyangirika ry’ibidukikije.

Uturere twa Nyabihu na Rubavu, nka tumwe mu turere dukora kuri parike y’Ibirunga twakunze no kwibasirwa n’ingaruka zitandukanye z’imihindagurikire y’ibihe n’iyangirika ry’ibidukikije, tukaba aritwo tugiye kwitabwaho cyane na ARECO Rwandanziza,ifatanyije n’ubuyobozi bwatwo n’abaturage.

Mukakamali Dancilla ni umuhuzabikorwa w’umushinga ARECO Rwandanziza. Avuga ko ahanini mu turere twa Nyabihu na Rubavu bagiye kwita ku bikorwa byo kubungabunga ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima ndetse no kwita ku mibereho myiza y’abaturage.

Bimwe muri ibyo bikorwa bikubiye mu mushinga watangijwe na ARECO Rwandanziza kuri uyu wa 13 Werurwe 2014 harimo gukora pipiniyeri mu duce dutandukanye hagaterwa ibiti bivangwa n’imyaka ndetse gutera imigano n’ibindi biti by’imbuto ziribwa nk’ibinyomoro.

Muri ako gace kandi hazashyirwa ibigega bifata amazi y’imvura, abaturage bahabwe rondereza zigabanya ibicanwa. Mukakamali yongeraho ko abaturage bazafashwa mu kwihangira imirimo ibafasha kubona amafaranga nk’ubuvumvu ndetse no gutozwa gukora ubukorikori buvuye mu migano.

Musana Abel wungirije ushinzwe ubushakashatsi n'ibidukikije muri pariki y'Ibirunga.
Musana Abel wungirije ushinzwe ubushakashatsi n’ibidukikije muri pariki y’Ibirunga.

Ibi bibaye mu gihe Parike y’ibirunga yagerwagaho n’ingaruka zitandukanye zishingiye ku mihindagurikire y’ibihe, ku baturage no ku iyangirika ry’ibidukikije.

Mu muhango wo gutangiza iki gikorwa cy’umushinga wo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no kubungabunga parike y’ibirunga, abaturage ubwabo bamenyereye ako gace kimwe n’izindi mpuguke zitabiriye, batanze ibitekerezo by’aho ibyo bikorwa byakorerwa heza mu duce dukora ku birunga ku buryo byagira impinduka nziza mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Uyu mushinga usa n’aho ari igerageza uzarangira mu mwaka wa 2015. Bikaba biteganijwe ko uzatwara amadorali ya Amerika akabakaba ibihumbi 250.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

iyi park yagakwiy kwitabwaho by’umwihariko kuko ubukerarugendo muri iki gihugu biri mubyinjiza amadevise menshi kandi niyo azamura iterambere ry’igihgu niyo avamo budget yabyinshi tubona bikorwa kunyungu z’abaturage, ariyo avamo ayateganyirijwe ibiza, burya n’abanona ibikorwa bya park bagakwiye kwigaya

karengera yanditse ku itariki ya: 14-03-2014  →  Musubize

iyi pariki yitabweho kuko iri mu bizanira urwanda amadivize kubera ibyo binyabuzima biyirimo, bishize rero natwe twabihimberamo

rusake yanditse ku itariki ya: 14-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka