Nyamasheke: Bavuga ko kubakisha imbaho bitazabangamira ibidukikije

Nyuma y’inkuru yasohotse kuri Kigali Today ivuga uburyo abaturage batuye mu turere twa Rusizi na Nyamasheke, bafite umwihariko wo kubakisha imbaho ziva mu biti, bakemeza ko babiterwa n’uko ubutaka bwabo butameze neza ngo babwifashishe babumba amatafari ariko bakanavuga ko inzu z’imbaho zikomera kurusha izindi, abahanga cyangwa se inzobere (technicians) mu bidukikije bagize icyo bavuga.

Ntawukirabizi Innocent ashinzwe amashyamba mu karere ka Nyamasheke, avuga ko kubakisha imbaho ziva mu biti ntacyo bishobora kwangiza ku mashyamba ku mpamvu nyinshi zirimo ko imbaho ziva mu biti bikuze bigeze igihe cyo gusarurwa, kuba inzu zubatse mu mbaho zikomera zikaramba bigatuma hubakwa indi nzu isimbura iya mbere ibiti byarakuze no kuba akenshi ibiti bibazwamo imbaho zo kubakisha biva muri gereveriya kandi ikaba iri mu biti bivangwa n’imyaka.

Agira ati “nta mpungenge z’amashyamba bitewe n’uburyo imbaho zikoreshwa mu kubaka zituruka mu biti bivangwa n’imyaka ndetse n’ibiti bikorwamo imbaho bikaba bikuze, nta kibazo na kimwe bizateza ku bidukikije”.

Abaturage bo mu karere ka Nyamasheke bakunda kubakisha imbaho.
Abaturage bo mu karere ka Nyamasheke bakunda kubakisha imbaho.

Iyakaremye Evelyne ashinzwe ibidukikije n’amazi mu karere ka Nyamasheke na we avuga ko nta mbogamizi ku bidukikije abona mu gihe abaturage bakoresha imbaho mu myubakire yabo cyane ko ubutaka bwaho batuye butabemerera kuba bakubaka za rukarakara (amatafari ava mu cyondo) kandi ubushobozi bwabo bukaba butabemerera bose gukoresha amatafari ahiye.

Iyakaremye avuga ko ikibazo cy’ubutaka gikunze kugaragara mu mirenge ya Bushekeri, Ruharambuga, Nyabitekeri na Bushenge akavuga ko ntaho bishobora kubangamira ibidukikije.

Agira ati “turi gutera amashyamba, dufite amashyamba menshi baratema bakanatera, nta mpungenge twagira zo guhungabana kw’ibidukikije, kandi nta kundi abaturage babigenza kuko ubutaka bafite butabemerera bose kubakisha amatafari ahiye, gusa byaba byiza ababishoboye bakoresheje amatafari ahiye kuko nibwo baba bafite inzu zikomeye kurusha.”

Aba bahanga bavuga ko Nyamasheke ari kamwe mu turere dufite amashyamba menshi kandi acunzwe neza ku buryo nta mpungenge zishoboka ko kuba abaturage bakoresha imbaho mu myubakire amashyamba yazacika ibidukikije bikaba byakwangirika.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka