Nyabihu: Ibiza n’ ingaruka zabyo byagiye bigabanuka nyuma y’ingamba zafashwe mu kubikumira

Bitewe n’ingamba zafashwe mu gukumira ibiza mu karere ka Nyabihu, imibare igaragaza ko byagiye bigabanuka kandi n’ingaruka byatezaga zagiye zigabanuka mu myaka itatu ishize.

Nk’uko Niwemahoro Jacques, umukozi wa Minisiteri y’imicungire y’ibiza n’impunzi MIDIMAR mu karere ka Nyabihu,ufite cyane cyane imicungire y’ibiza mu nshingano ze yabigaragaje, imfu z’abantu biturutse ku biza n’ingaruka zabyo zaragabanutse.

Mu mwaka wa 2011-2012, abantu bagera kuri 13 nibo bahitanywe n’ibiza ahanini bagwiriwe n’amazu cyangwa se inkangu, umwaka wa 2012-2013 ibiza byahitanye abantu bane gusa nabwo ari harimo abana babiri bambukaga umugezi urabatwara.

Aha ni kuri site y'umudugudu wa Gasura mu murenge wa Jomba, ahubakiwe abantu basenyewe n'inkangu bari batuye muri High risk zone.
Aha ni kuri site y’umudugudu wa Gasura mu murenge wa Jomba, ahubakiwe abantu basenyewe n’inkangu bari batuye muri High risk zone.

Mu mwaka wa 2013-2014, kugeza mu mpera z’ukwezi kwa Mata hapfuye batanu gusa nabwo kandi nta wagwiriwe n’inzu cyangwa se inkangu, ahubwo abenshi bakubiswe n’inkuba bari ku gasozi.

Gushyiraho imirindankuba ku mazu cyane ahahurira abantu benshi na za kizimyamwoto hamwe na hamwe, kubaka ahabugenewe, kuzirika ibisenge no kubikomeza, ni zimwe mu ngamba zafashwe mu gukumira ibiza bimwe na bimwe nk’inkuba , inkongi z’imiriro ndetse n’umuyaga wakwangiza amazu.

Uretse ibyo gufata neza ubutaka, buhuzwa, bukarwanywaho isuri, hagacukurwa imirwanyasuri, imisozi ihanamye igaterwaho ibiti, imirima igaterwamo ibiti bivangwa n’imyaka n’ibindi nabyo bimaze kumenyerwa mu rwego rwo gukumira ibiza.

Kuri iyi mbuga mureba, himuwe abantu kuko munsi harimo amazi mu butaka kandi no hepfo hari umugezi.
Kuri iyi mbuga mureba, himuwe abantu kuko munsi harimo amazi mu butaka kandi no hepfo hari umugezi.

Si izi ngamba gusa, kuko no kubaka ahabugenewe hatari mu manegeka ari ikintu cyashyizwemo ingufu cyane ku buryo abari batuye mu manegeka bimuwe, bamwe barubakirwa abandi baba bacumbikiwe mu gihe hagitegerejwe uko babona aho kuba.

Kuba ibiza n’ingaruka zabyo bigenda birushaho kugabanuka cyane mu karere ka Nyabihu, byashimishije cyane Ruvebana Antoine, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’imicungire y’ibiza n’impunzi (MIDIMAR) ubwo yasuraga aka karere ahagana mu mpera z’ukwezi kwa Mata 2014.

Mu myaka yashize mu karere ka Nyabihu habaga ingaruka zitandukanye zitewe n'ibiza harimo isenyuka ry'amazu n'ibindi.
Mu myaka yashize mu karere ka Nyabihu habaga ingaruka zitandukanye zitewe n’ibiza harimo isenyuka ry’amazu n’ibindi.

Yavuze ko Minisiteri y’imicungire y’ibiza n’impunzi ikora byinshi mu kurwanya Ibiza mu Rwanda ari nayo mpamvu bafata akanya bakajya kureba hamwe na hamwe umusaruro w’ibikorwa iba yakoze.

Yasabye ko ingamba zo gukumira ibiza n’ingaruka zabyo zakomeza gushyirwamo ingufu, anongeraho ko na MIDIMAR izakomeza gukora ibishoboka byose mu bikorwa byo gukumira Ibiza n’ingaruka zabyo mu Rwanda. Akaba yarashimye cyane ingufu zashyizwe mu karere ka Nyabihu, cyane cyane himurwa abantu mu manegeka.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka