Nyagatare: Abanyarwanda babangamiye icibwa ry’amashashi

Mu gihe abinjiza bimwe mu biribwa bifunze mu mashashi usanga bavuga ko batari basobanukiwe ko amashashi amwe n’amwe abujijwe kwinjizwa mu gihugu, abakozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) baba ku mipaka bo bavuga ko akenshi abarenga kuri aya mabwiriza ari ababa bayazi atari ukudasobanukirwa.

Kuva hafatwa icyemezo cyo guca ikoreshwa ry’amashashi no kuyinjiza mu gihugu ngo yaragabanutse cyane mu bacuruzi. Kuri buri mupaka uhuza u Rwanda n’ibindi bihugu uhasanga abakozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) bagenzura ko nta bantu binjiza amashashi mu gihugu gusa hari ababirengaho bakayinjiza bitewe no kutamenya cyangwa bakabikora nkana.

Amashashi aza afunzemo ibintu bitandukanye.
Amashashi aza afunzemo ibintu bitandukanye.

Muzehe Mudenge Elia atuye mu kagali ka Nyarupfubire umurenge wa Rwimiyaga mu karere ka Nyagatare kuri uyu mbere tariki 12/05/2014 yambukiye ku mupaka wa Kagitumba afite umugati ufunze mu ishashi.

Akimara gufatwa n’umukozi wa REMA yasabye imbabazi avuga ko n’ubwo yari asanzwe azi ko amashashi atemewe mu Rwanda ariko ngo atari asobanukiwe ko n’afunzemo ibiribwa abujijwe. Agira ati “Mbabarira rwose sinzongera ariko sinari nzi ko amashashi afunze umugati abujijwe. Nari nzi ko habujijwe amashashi yandi asanzwe.”

Kuri uyu mupaka wa Kagitumba hari ikontineli kinini gishyirwamo amashashi yose afashwe yinjiye mu gihugu mu rwego rwo kurengera no kubungabunga ibidukikije.

Amashashi yafatiwe ku mupaka wa Kagitumba kera ari mu kontineri.
Amashashi yafatiwe ku mupaka wa Kagitumba kera ari mu kontineri.

Mugisha Benon ni umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije ku mupaka wa Kagitumba. Avuga ko abanyamahanga bamenye ko amashashi atemewe mu Rwanda bityo n’uyifatanywe ayitanga atagoranye. Gusa ngo ikibazo gikomeye ni Abanyarwanda babikora nkana kuko batayobewe ko atemewe kwinjizwa mu gihugu.

Kubera ko hari abakirenga ku mabwiriza yo kutinjiza amashashi mu gihugu bamwe mu baturage basanga ari ukwirengagiza ububi bwayo. Muzehe Musoni Francois utuye mu mudugudu wa Munini akagali ka Kagitumba avuga ko amashashi yangiza ubutaka dore ko ngo abuza amazi kubwinjiramo.

Umukozi wa REMA asaba Mudenge Elia gukura umugati mu ishashi.
Umukozi wa REMA asaba Mudenge Elia gukura umugati mu ishashi.

Amashashi yafashwe yose akusanyirizwa hamwe nyuma ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije kikazayajyana mu nganda ziyakoramo ibindi bikoresho bifite akamaro kandi bitangiza ibidukikije.

Urugero ni uruganda Eco Plastic ruri mu mujyi wa Kigali rukorera mu karere ka Nyarugenge umurenge wa Nyamirambo rukora imifuka, amahema n’ibindi bikoresho bitabangamiye ibidukikije kandi bivanywe mu mashashi.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ivyo vyerekeye ama sachets abavuye hanze binjiza mu Rwanda, birekugwa cane cane n´abarya ba convoyeurs n´aba chauffeurs b´ama buss. Ndabivuga koku ndabizi kandi navyiboneye nje i Rwanda. Aho umu convoyeur kuri hariya uca mu Kirundo, yavugako bazishira mu mifuko y´impuzu abagomba kuzinjiza.
Kandi no kuri aèroport, umuntu ngo arashobora kuvuga ko azoyisubiza inyuma bakamureka. Ama agences de voyage yarakwiriye kuba strictes muri information batanga.

Nzeyimana yanditse ku itariki ya: 16-05-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka