Nyagatare: Nta butayu bukiharangwa kubera ibiti

Ikibazo cy’ibicanwa no kubungabunga amashyamba kizakemurwa no gukoresha rondereza za canarumwe, ingufu z’imirasire y’izuba na Bio-gaz; nkuko bitangazwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare nyuma y’uko hishimirwa ko imvura isigaye igwa muri aka karere katakiri ubutayu.

Akarere ka Nyagatare kazwiho ko mbere karangwagamo izuba ryinshi. Mu myaka ya mbere y’ibihumbi 2000 kweza imyaka byabaga ikibazo ku bahinzi n’aborozi amatungo yabo yahitanwaga no kubura amazi n’ubwatsi.

Maniragaba Jean Paul utuye mu murenge wa Rwimiyaga avuga ko kuva hatangira guterwa amashyamba ikirere cyahindutse kikaba cyiza. Agira ati “Mbere hari nk’ubutayu. Ntawahingaga ngo yeze, inka zahoraga zipfa. Ariko kuva PDRCIU na PAFOR batangira gutera ibiti, ubu imvura isigaye igwa ku buryo umuntu ahinga akeza umworozi nawe amatungo akabona ubwatsi n’amazi.”

Ishyamba kimeza rikikije umugezi w'umuvumba.
Ishyamba kimeza rikikije umugezi w’umuvumba.

Ibi byagezweho kubera gutera ibiti byashyizwemo imbaraga nyinshi. Murenzi Samuel umukozi w’akarere ka Nyagatare ushinzwe ibidukikije avuga ko uretse ibiti biterwa na Leta n’abaturage bashishikarijwe gutera amashyamba ku giti cyabo ku bafite ubutaka bugari kandi badakoreraho ubuhinzi cyangwa ubworozi.

Uretse n’ibyo ariko ngo ibihari ntibihagije ari nayo mpamvu bigomba kurindwa cyane cyane amashyamba kimeza. Ingamba zihamye rero ngo abaturage bakwiye kwitandukanya n’umwanda ndetse n’imvune bakoresha imirasire ituruka ku zuba, Bio-gaz ndetse n’amashyiga ya canarumwe.

Uyu muyobozi kandi akomeza avuga ko hari gahunda yo kongera ubuso buteweho ibiti. Aha rero ngo abaturage bakaba bakwiye kubigiramo uruhare dore ko uretse umwuka mwiza bitanga kimwe n’imvura ngo bishobora no kubateza imbere igihe byatangiye gusarurwa. Uretse n’ibyo ariko ngo ibiti bishobora kubarinda Ibiza byakomoka ku muyaga.

Uretse kurinda umuyaga ibiti bikuze bishobora gukurwamo imbaho.
Uretse kurinda umuyaga ibiti bikuze bishobora gukurwamo imbaho.

Mu rwego rwo kongera ubuso buteyeho ibiti, hashatswe n’ibiti bishobora kuvangwa n’imyaka ndetse n’ibiribwa n’amatungo. Ikindi ni ku misozi ihanamye yose iterwaho ibiti ku bufatanye n’inkeragutabara ndetse n’imiganda y’abaturage.

Mu kurinda ko bikomeza kwangizwa n’amatungo itungo rifatiwemo nyiraryo acibwa amande. Gusa ngo n’ubwo hakiri imbogamizi y’umuswa ngo buri wese gutera igiti abigize umuhigo hari ibyakura kandi bigatanga umusaruro.

Sebasaza Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka