Rusizi: Amashyamba yatewe n’umushinga PAREF azasarurwa na ba nyiri amasambu ateyemo

Abayobozi b’imirenge y’akarere ka Rusizi bakoze inama bemeza ko amashyamba yatewe n’umushinga PAREF azasarurwa na ba nyiri amasambu ateyemo ndetse no kuba basubiranije amashyamba yangijwe mu gihe cyo kubakira abatishoboye bakuwe ahantu h’amanegeka vuba bishoboka.

Hibazwaga ufite uburenganzira ku mashyamba umushinga PAREF wateye mu masambu y’abaturage ariko biza kugaragara ko ingingo ya kabiri y’itegeko rigena imicungire n’imikoreshereze y’amashyamba mu Rwanda ivuga ko ishyamba ry’umuntu ari iryatewe na nyiraryo, na Leta, umuganda cyangwa undi uwo ariwe wese ku butaka bw’umuntu cyangwa abantu bishyize hamwe ku butaka bwabo.

Kankindi Leoncie Umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe ubukungu, imari n’iterambere nawe yemeza ko ayo mashyamba yatewe na PAREF azasarurwa na ba nyiri amasambu. Yongeye gushishikariza abaturage kubungabunga amashyamba bakoresha amashyiga arondereza ibicanwa.

Akarere ka Rusizi ubu kari ku kigereranyo cya 74.6% by’abakoresha amashyiga ya rondereza. Umuhigo w’akarere ni ukuba bageze ku 100% mu mu gihe cy’amezi asigaye ngo imihigo ihigurwe.

Ku kijyanye no gusarura amashyamba, Ingingo ya 39 y’itegeko rigena imicungire n’imikoreshereze y’amashyamba mu Rwanda ivuga ko iyo ritagejeje kuri ½ cya hegitari urisarura atabisabira uruhushya, mu gihe ishyamba rirengeje ibyo bipimo bimenyeshwa ushinzwe amashyamba ku rwego rw’akarere akabagira inama y’uko bikorwa.

Iyi nama yateranye kuri uyu wa kabiri tariki 15/04/2014 yari igamije kwiga uburyo amashyamba yabungwabungwa no kongera gusobanurirwa itegeko rigena imicungire n’imikoreshereze y’amashyamba mu Rwanda ikaba yemeje ko ko mu gihe cya vuba ibiti byangijwe mu gihe cyo kubakira abimuwe mu manegeka bizaba byasibujwe vuba.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka