Nyanza: Imodoka yafashwe ipakiye ibiti by’imishikiri umushoferi ariruka

Imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yo muri Uganda yafatiwe mu kagali ka Gatagara mu murenge wa Mukingo mu ijoro rya tariki 14/01/2014 ipakiye ibiti by’imishikiri bivugwa ko bivamo parufe maze umushoferi wayo ariruka.

Amakuru atangwa n’ubuyobozi bw’umurenge wa Mukingo ibi biti byafatiwemo avuga ko byari byibwe mu murenge wa Kibilizi akaba ari umwe mu mirenge yo mu karere ka Nyanza bisigayemo.

Abayobozi b’imirenge ya Kibilizi na Ntyazo mu karere ka Nyanza bavuga ko abafatanwa ibi biti biyemerera ko bijyanwa mu gihugu cya Uganda bikavanwamo imiti ya Gakondo ndetse na Parufe.

Mu gihe cy’amezi atatu ashize ibi biti byakunze gufatanwa benshi ndetse bakabihanirwa ariko kugeza n’ubu ntibaracika kuri iyo ngeso yo ku byiba ngo kubera ko byaba byibitsemo imari ikomeye.

Gutema ibiti by'imishikiri bibangamiye ibidukikije.
Gutema ibiti by’imishikiri bibangamiye ibidukikije.

Habineza Jean Baptiste uyobora umurenge wa Ntyazo mu karere ka Nyanza hamwe mu hasigaye ibi biti by’imishikiri mu minsi ishize yabwiye Kigali Today ko abaturage bagomba gukomeza kuba maso bakarinda ko ibi biti bikomeza kwangizwa.

Avugana na Kigali Today yagize ati: “Abiba biriya biti by’imishikiri baba bangiza ibidukikije kandi iyangirika ryabyo rifite ingaruka ku bantu nicyo gituma abafashwe babyangiza babihanirwa hakurijwe amategeko”.

Nk’uko uyu muyobozi yakomeje abivuga ngo nta bushakashatsi barakora bwemeza neza ko ibiti by’imishikiri byaba bivanwamo imiti ya gakondo cyangwa parufe usibye ko ababifatanwa aribo babyemeza.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Rwose nimunyumvire ibyo muri uriya murenge, nibasobanure ukuntu ibi biti byatemwa abayobozi batabizi.
Umudugudu, akagari, umurenge. Igiti iyo kiguye ntabwo gitera urusaku? Iyi nda bana bamama, tuyamaganire kure.

kana yanditse ku itariki ya: 16-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka