UN yatanze miliyoni 28 USD zo kurengera ibidukikije

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku majyambere (UNDP) hamwe n’andi bikorana mu Rwanda, yatanze inkunga ya miliyoni 28 z’amadolari y’Amerika; agamije kubaka ubushobozi, kubahiriza amategeko agenga ibidukikije, gusubiranya urusobe rw’ibinyabuzima; hamwe no kunganira ikigega cyagenewe guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe FONERWA.

Nk’uko byasobanuwe na Ministiri w’imari n’igenimigambi, Amb. Claver Gatete uri mu bashyize umukono ku masezerano y’inkunga, ngo ayo mafaranga azafasha ahanini mu kubaka ubushobozi bw’abakozi muri Ministeri y’umutungo kamere (MINIRENA) n’ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA).

Yavuze ko hari n’igice kizakoreshwa mu gushyiraho amategeko na gahunda ahanini zijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Amasezerano yasinywe hagati y'uhagarariye UN mu Rwanda, na Ministiri Gatete wa MINECOFIN na Ministiri Kamanzi wa MINIRENA.
Amasezerano yasinywe hagati y’uhagarariye UN mu Rwanda, na Ministiri Gatete wa MINECOFIN na Ministiri Kamanzi wa MINIRENA.

Igice kinini cy’ayo mafaranga ngo kizashyirwa mu kigega cyo kwita ku bidukikije no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe (FONERWA), hagamijwe gushyira mu bikorwa gahunda y’imbaturabukungu ya EDPRS2, nk’uko Ministiri muri Ministeri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN) yasobanuye.

Amasezerano kandi agena ko hari amafaranga azakoreshwa mu guhemba abatagira amikoro, bazakora imirimo yo gusubiranya indiri z’urusobe rw’ibinyabuzima; ndetse no gushyiraho uburyo imirimo y’abantu yajya ikorwa hatabayeho kwangiza ibidukikije mu turere twa Nyamasheke, Bulera na Musanze.

Imishinga izakorwa yo kwita ku bidukikije ngo yamaze gutegurwa, ikaba igomba guhita ishyirwa mu bikorwa, nk’uko Ministiri w’umutungo kamere, Stanislas Kamanzi yabisobanuye.

Miliyoni 400 z’amadolari nizo amashami y’umuryango w’abibumbye (UN) akorera mu Rwanda yageneye gushyigikira gahunda y’imbaturabukungu ya EDPRS2, nk’uko uhagarariye UN mu Rwanda, Lamin Manney yasobanuye ko muri uyu mwaka hamaze gutangwa agera kuri miliyoni 106 z’amadolari y’Amerika; ndetse yizeza ko asigaye azatangwa mu gihe cya vuba.

Abitabiriye isinywa ry'amasezerano y'inkunga yatanzwe na UN-Rwanda.
Abitabiriye isinywa ry’amasezerano y’inkunga yatanzwe na UN-Rwanda.

Amashami y’umuryango w’Abibumbye akorera mu Rwanda ngo niyo muterankunga w’igihugu ukomeye, kuva mu mwaka ushize ubwo yatangiye gufasha u Rwanda yibumbiye hamwe, nk’uko Lamin Manney yabitangaje.

Manney avuga ko UN mu Rwanda itanga inkunga mu byiciro binyuranye bigenga ubuzima bw’igihugu, harimo kuzamura ubukungu, guteza imbere demokarasi hamwe no gushyigikira gahunda zo guhindura imibereho y’abaturage.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka