Ngororero: Ibigo by’amashuri birasabwa kugabanya ibiti bicanwa hitabazwa ubundi buryo

Ikibazo cy’inkwi zikoreshwa mu gucana mu bigo by’amashuri gikomeje kuba umutwaro ku bigo by’amashuri kubera ibiciro by’ibiti bigenda byiyongera bigatuma n’amafaranga ibigo byaka ababyeyi yiyongera mu gihe ababyeyi bo basanga bitoroshye guhora basabwa kongera amafaranga.

Kubera iyo mpamvu hamwe n’imvune guca inkwi zisaba ndetse n’indwara bishobora gutera abakora mu bikoni, ibigo by’amashuri birasabwa kugabanya gucana inkwi hashakishwa ubundi buryo bwakoreshwa nka biogaz, amashanyarazi n’ibindi.

Nyuma y’uko ibi bisabwe n’abagize komisiyo ishinzwe uburezi mu nteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite muri Gashyantare uyu mwaka ubwo basuraga amashuri y’icyitegererezo yo mu karere ka Ngororero, ubuyobozi bw’akarere nabwo burasaba abayobozi b’ibigo by’amashuri kwihutisha iyi gahunda.

Mu bigo by'amashuri byinshi baracyakoresha inkwi mu gutekera abanyeshuri.
Mu bigo by’amashuri byinshi baracyakoresha inkwi mu gutekera abanyeshuri.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ufite n’uburezi mu nshingano ze mu karere ka Ngororero, Madamu Nyiraneza Clotilde avuga ko ibigo by’amashuri bikwiye kureba kure bigateganya ubundi buryo bwo gucana butari inkwi kuko ibiti bigenda biba bikeya ari nako birushaho guhenda.

Byongeye kandi, uburyo hamwe na hamwe mu bigo by’amashuri bakoresha mu gucana ntibukingira abakozi bo mu gikoni, bakaba bashobora kuhakura indwara ziterwa n’imyotsi ituruka ku biti.

Mu gihe gukoresha Biogaz ari icya mbere gitekerezwa mu gukemura iki kibazo, mu karere ka Ngororero nta kigo cy’ishuri kiratangira gukoresha ubu buryo mu rwego rwo kubera ibindi bigo urugero nkuko umukozi ushinzwe ibidukije muri aka karere abivuga, icyakora ngo ikigo cya CIC Muramba kiri mu myiteguro yo gukoresha biogaz.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka