Nyabihu: UNDP yasuye ibikorwa byo kurwanya ibiza itera inkunga
Mu rwego rwo kureba uko ibikorwa byo kurwanya ibiza batera inkunga bigenda bikorwa, uhagarariye ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku majyambere (UNDP) yagiriye uruzinduko mu duce twagiye twibasirwa n’ibiza mu karere ka Nyabihu.
Muri uru ruzinduko rwabaye tariki 24/04/2014, umuyobozi wa UNDP mu Rwanda, Auke Lootma, yari aherekejwe n’umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Imicungire y’ibiza n’impunzi (MIDIMAR), Antoine Ruvebana, bakaba banarebye ibindi bibazo bigihari kugira ngo nabyo bibe byashakirwa umuti mu rwego rwo kurwanya ibiza n’ingaruka zabyo ku baturage.
Mu rugendo rwafashe hafi amasaha atatu, aba bayobozi basuye umudugudu wa Kagano kuri site ya Gasura mu kagari ka Gasura mu murenge wa Jomba, hasuwe imiryango igera ku 10 yubakiwe ku bufatanye na Croix Rouge ubwo yari imaze gusenyerwa n’inkangu.
Ntamitarizo Theodomil ni umwe mu baturage wimutse amaze gusenyerwa n’inkangu, anahabwa amabati nk’inkunga ya MIDIMAR, kugira ngo abashe gusakara. Ubu atuye mu mudugudu ahatari mu manegeka nyuma y’aho yimukiye kandi akaba afite umutekano wose.
Uwimana Perpetua nawe asangira igitekerezo na Theodomil, akaba yishimira ahantu heza yatujwe hegerejwe ibikorwa remezo nk’amazi kandi n’amashanyarazi akaba ari hafi kuhazanwa. Nawe akaba ashimira ubuyobozi bw’u Rwanda n’abaterankunga.
Umunyamabanga uhoraho muri MIDIMAR, Ruvebana Antoine, yishimiye uburyo guhangana n’ingaruka z’ibiza byagiye byitabwaho mu karere ka Nyabihu ku buryo ingaruka zabyo zagabanutse. Yongeraho ko muri 2020 ikigamijwe ari uko nta munyarwanda waba utuye nabi.
Umunyamabanga uhoraho muri MIDIMAR yanavuzeko ko hari gahunda yo kubaka amazu agera kuri 360 muri Nyabihu mu gufasha abaturage bahuye n’ibibazo byo kwimurwa mu manegeka. Amazu agera kuri 200 muri yo azubakwa na Leta y’u Rwanda, naho 160 akazubakwa ku bufatanye na Croix Rouge.
Urugero yagarutseho ni uburyo imfu z’abahitanwaga n’ibiza zagiye zigabanuka aho muri 2011-2012 abahitanywe n’ibiza bari 13, muri 2012-2013 baba batatu naho 2013-2014 bagera kuri batanu, ariko bamwe muri bo bakaba barahitanywe n’uko batwawe n’umugezi.
Ahandi hasuwe ni mu Gasiza ahasenyutse amazu bitewe n’amazi ari mu butaka, inkangu ya Rambura yangije umuhanda wa Kaburimbo, no ku kiyaga cya Kirakigugu nacyo cyuzuye kigatwara amazu ya benshi mu myaka ishize.
Mu karere ka Nyabihu himuwe abantu 238 batuye, imiryango yindi 183 iracumbikiwe ku bufatanye n’akarere naho indi 283 isigaye ikaba yicumbikiye itarabona aho kuba.
UNDP ifite ingengo y’imari igera kuri miliyoni 8 z’amadolari iteganya gufasha mu bikorwa nk’ibi binyuze mu mikoranire n’uturere; nk’uko AUKE Lootma ukuriye UNDP mu Rwanda yabidutangarije.
Safari Viateur
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|