Mu Rwanda amabati ya Fibro-ciment azarangirana na 2017

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire mu Rwanda, Esther Mutamba, avuga ko hashyizweho ingamba zo gukura ku mazu amabati ya Fibro-ciment aho agomba kurangirana n’umwaka wa 2017.

Mutamba avuga ko Leta yashyizeho ingamba zikomeye mu guca burundu amabati ya Asbestos/Fibro-ciment aho ibigo bifite inyubako zifite aya mabati byasabwe gukora igenamigambi n’ingengo y’imari mu gukuraho aya amabati. Uyu muyobozi avuga ko 60% z’inyubako zifite aya mabati ari iza Leta.

Umuyobozi w'ikigo cy'igihugu gishinzwe imiturire mu Rwanda, Mutamba Esther.
Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire mu Rwanda, Mutamba Esther.

Mutamba avuga ko mu myaka itatu isigaye amabati ya Fibro-ciment azaba amaze kuva ku mazu maze abikorera bayafite nabo bakaba barangije kuyakuraho cyane ko barebera ku nyubako za Leta bigatuma batihutisha igikorwa.

Kubera ingaruka n’ibibazo bishobora kuvuka mu gukuraho amabati ya Fibro-Ciment, sosiyete yo mu karere ka Afrika y’Iburasirazuba yitwa Environmental Intelligence (EIEA) Ltd ifite ubushobozi n’ubuhanga mu gukuraho aya amabati yatangiye korohereza abantu mu kuvanaho aya mabati bitabagoye aho akurwa ku nyubako agashyirwa mu byobo byabugenewe.

Inyubako z'ikigo nderabuzma cya Nyundo zisakaje Fibro-Ciment.
Inyubako z’ikigo nderabuzma cya Nyundo zisakaje Fibro-Ciment.

Mu Rwanda aya amabati aboneka ku nyubako z’abihaye Imana, inzengero, amavuriro, amazu ya Leta, amashuri ibyinshi byagiye byubakwa n’abakoloni.

Mu karere ka Rubavu amazu afite Fibro-ciment amenshi ntarakurwaho kubera ko aya mabati agaragara ku nyubako za Leta na Kiliziya Gatolika hakaba hategerejwe uburyo yakurwaho n’aho yashyirwa.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Aya mabati aracyagaragara ahantu henshi kandi kuyakura kumazu bisaba ko baba bafite nisakaro nibikoresho kugira ngo aho avuye hashobore guhita hakoreshwa hasukuye. Murwego rw’ishoramari Leta cyangwa Ministeri ibishinzwe yateganije iki kungengo y’Imari ngo yihutishe icyo gikorwa itera inkunga abigifite ayo masakaro. Mwavuze nka Rubavu,...Ibigo by’abihaye Imana Ese ntibakorera ubuvugizi nka BDF ikaba yahaba inkunga nguzanyo bakihutisha imirimo. Havugwa ko hari za Societes zibishinzwe zisakambura zigatwara ibyo bintu ku buntu bakabijyana aho byagenwe. Mwadufasha tukamenya izo Societs kuburyo umuntu yayigana cyangwa tukarangira ababifite. Mwabafasha no kubona ibyemezo kuko hari naho imirenge n’Uturere usanga badashaka gutanga ibyangombwa . None izo nz zasakamburwa benebyo bagasigara bavirwa. MUBAFASHE kuko nka za Kiliziya zidufasha kugabanya ubukene urebye nkibigo nka Maison Saint Benoit KIGUFI, usanga Leta yabafasha ikabitwara wenda ikabaha namabati bagahita basana. Murakoze

BUCAMUMAKUBA Joseph yanditse ku itariki ya: 6-03-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka