Nyagatare: Ikiyaga gihangano cya Cyabayaga gikeneye kuzitirwa

Nubwo abaturage baturiye ikiyaga gihangano cya Cyabayaga bishimira ko cyatumye banoza imirire kubera amafi akivamo barifuza ko cyazitirwa kuko bitabaye gishobora gusiba vuba.

Ubuyobozi bw’akagali ka Cyabayaga bwo bukaba bwizeza ko ku bufatanye na Koperative ikorera ubworozi bw’amafi kizazitirwa.

Iki kiyaga gihangano cya Cyabayaga cyashyizweho mu mwaka wa 2003 mu rwego rwo gufata amazi yifashishwa mu kuhira umuceri uhingwa mu gishanga kiri mu kagali ka Cyabayaga, umurenge wa Nyagatare mu karere ka Nyagatare.

Ikiyaga gihangano cya Cyabayaga cyari cyaragenewe hegitari 40 ariko kiri kuri hitari 10 gusa izindi abaturage bazihinzeho.
Ikiyaga gihangano cya Cyabayaga cyari cyaragenewe hegitari 40 ariko kiri kuri hitari 10 gusa izindi abaturage bazihinzeho.

Rwajukundi Pascal avuga ko iki kiyaga cyatumye baboneza imirire kuko bagikoreyemo ubworozi bw’amafi mbere ifi yaribwaga n’umugabo igasiba undi kuko yagurwaga i Kigali none ngo ubu ifi bayibona hafi yabo bituma ikibazo cy’imirire mibi ku bana kigabanuka.

Iki kiyaga gihangwa ngo cyari cyagenewe hegitari hafi 40 ariko izigera ku 10 nizo ziriho amazi izindi abaturage barizigabije barazihinga. Kuba iki kiyaga gihingwa mu nkengero byongeye amatungo akaba ashokamo ngo bishobora gutuma iki kiyaga gisiba.

Mugiraneza Claude ni umuyobozi wa koperative ya Cyabayaga Fishing ikora imirimo y’ubworozi n’uburobyi muri iki kiyaga, avuga ko kuba abaturage bagikomeza guhinga mu nkengero zacyo bishobora kuzatuma iki kiyaga cyangirika.

Kuba inka zinywera mu kiyaga bishobora kujyanamo isayo kikazasibangana.
Kuba inka zinywera mu kiyaga bishobora kujyanamo isayo kikazasibangana.

Mu gihe iyi kopertive yifuza ko yakwerekwa imbago neza igashakisha amikoro yo kuzitira iki kiyaga ubuyozi bw’akagali ka Cyabayaga bwo buvuga ko bwafashe igihe gihagije cyo gusobanurira abaturage ko ubwo butaka atari ubwabo ahubwo ari ubw’ikiyaga.

Rudatinya Emmanuel umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu kagali ka Cyabayaga avuga ko niba abaturage bagihinga mu nkengero z’iki kiyaga byaba ari uburangare bwa koperative. Gusa ngo bazafatanya na koperative gushakisha uko iki kiyaga cyazitirwa bityo kikarushaho kubungabungwa n’umusaruro ukiyongera.

Ikiro cy’amafi yera muri iki kiyaga kiri hagati y’amafaranga 1000 na 1200 ariko nanone haracyari imbogamizi z’uko nta mirimo y’uburobyi yakorwa mu gihe imvura ibaye nyinshi ikiyaga kikuzura. Kuri iki hiyongeraho n’ikibazo cy’abitwikira ijoro bakajya kwiba amafi bigatuma koperative ishyiraho abakozi benshi bo kurinda abajura.

Sebasaza Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka