Nyamasheke: Minisitiri Kamanzi yifatanyije n’abaturage mu muganda wo gutera igiti

Minisitiri w’Umutungo Kamere, Stanislas Kamanzi, arashimira abaturage b’akarere ka Nyamasheke uburyo babungabunga amashyamba ariko akabasaba kongera imbaraga mu bikorwa biyateza imbere kugira ngo yiyongere bisumbyeho.

Ibi Minisitiri Kamanzi yabibwiye abaturage b’akarere ka Nyamasheke kuri uyu wa Kane, tariki ya 19/12/2013 nyuma y’umuganda wo gutera igiti ku muhanda wa kaburimbo mushya umaze kugezwa muri aka karere; hagamijwe kuwurinda.

Minisitiri Kamanzi yashimiye abaturage bo mu murenge wa Kagano ko bamaze gutera intambwe mu myumvire ku kamaro k’amashyamba kandi abaturage bakaba bafite amashyamba yabo menshi.

Abaturage bari benshi mu muganda wo gutera igiti ku muhanda wo mu karere ka Nyamasheke.
Abaturage bari benshi mu muganda wo gutera igiti ku muhanda wo mu karere ka Nyamasheke.

Aha Minisitiri Kamanzi yagaragaje ko iyo abaturage bafite imyumvire myiza ku kamaro k’amashyamba yabo kandi bakayabungabunga, bitanga n’icyizere ko n’amashyamba ya Leta abungabungwa.

Iryinshi mu ishyamba ry’akarere ka Nyamasheke rigizwe n’ishyamba cyimeza rya Nyungwe, ari na ryo rigize Parike y’Igihugu ya Nyungwe. Ku bw’ibi Minisitiri Kamanzi yasabye abaturage b’akarere ka Nyamasheke kubungabunga iri shyamba kandi bakarinda ko hagira n’undi uryangiza kuko riremye ubukungu bukomeye bw’igihugu.

Minisitiri Kamanzi yasabye abaturage gukomeza gutera amashyamba haba mu kongera ubuso ariko na none no mu kugira ahantu heza, nko gutera ibiti ku mihanda nk’uko byakozwe.

Minisiti Kamanzi Stanislas, ubwo yateraga igiti ku muhanda wa kaburimbo ukorwa mu karere ka Nyamasheke.
Minisiti Kamanzi Stanislas, ubwo yateraga igiti ku muhanda wa kaburimbo ukorwa mu karere ka Nyamasheke.

Nyuma y’umuganda n’inama yagiranye n’abaturage, Minisitiri Kamanzi yasuye ishyamba rya Mutazimiza n’irya Hanika ari mu murenge wa Macuba, ndetse atanga inama ko ishyamba rya Hanika (ryeze) ryabarirwa ingano n’agaciro kugira ngo risarurwe ndetse rinasazurwe.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste, agaragaza ko amashyamba menshi ari muri aka karere afite akamaro kanini ku baturage bako haba mu kubaha umwuka mwiza ariko by’umwihariko agatuma aka karere gahorana imvura ku buryo nta kibazo cy’amapfa gikunze kuhagaragara, ari na byo byongera umusaruro w’ubuhinzi.

Aya mashyamba kandi atunze abaturage benshi b’aka karere kuko harimo bamwe bakora ibijyanye n’amashyamba gusa.

Umuyobozi w'akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste atera igiti ku muhanda unyura imbere y'ibiro by'aka karere.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste atera igiti ku muhanda unyura imbere y’ibiro by’aka karere.

Habyarimana asaba abaturage ko bakwiriye kwita ku mashyamba cyane ku buryo baharanira ko ibiti bitewe byakura byose nta na kimwe cyangiritse kugira ngo babashe kugera ku cyerekezo u Rwanda rufite cy’uko mu mwaka wa 2017 ubuso bugera kuri 30% buzaba buteyeho amashyamba.

Akarere ka Nyamasheke ni kamwe mu turere tw’igihugu tugaragaramo amashyamba menshi ndetse mu buryo bugaragara akaba atunze benshi mu baturage b’aka karere bishingiye ku bucuruzi n’ubwikorezi bw’ibiyakomokaho.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

amashyamba yagakwiye kubungabungwa byigiye imbere, iki gikorwa ministri yakoze yakagikomeje nahandi mugihugu mu rwego rwo kwa encouraging abaturage ari nako basobanura ibyiza byamasamba atati uguha amafaranga abayafite cg kuyakuramo ibiti , ahubwo haba hari akandi kamaro kagiye gatandukanya gusa baturage badapfa kumva bikaba bisaba guhozaho.

christian yanditse ku itariki ya: 20-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka