Polisi yo mu Bubiligi ntigishobora kwishyura zimwe muri fagitire zayo, ku buryo ngo hari zimwe mu modoka zayo zaheze mu igaraji, ndetse na fagitire z’amashanyarazi zananiranye kwishyura.
Igihugu cya Tanzania cyavuze ko ubwiyongere bw’impunzi za Repubulika Ihanarira Demukarasi ya Kongo (RDC) bumaze kurenga ubushobozi mu mafaranga yo kuzitaho, gisaba abafatanyabikorwa kubatera inkunga.
Muri Kenya, abantu batandatu bari mu bukwe bapfuye nyuma yo kugwa mu cyobo bari bahagaze hejuru, cyari gipfundikiye ariko kikaza kuriduka bitewe n’ibiro byinshi cyari cyikoreye.
Mu nama y’iminsi ibiri yahuje abakuru b’ingabo mu bihugu by’Afurika y’Uburengerazuba (ECOWAS) yatereaniye mu murwa mukuru wa Accra muri Ghana kuva tariki 17 kugera tariki ya 18 Kanama 2023 hemejwe ko hagiye koherezwa umutwe w’ingabo wo gutabara Perezida Bazoum wahiritswe ku butegetsi n’agatsiko ka Girikare.
Indege ya Kajugujugu yari itwaye abakomeretse n’imirambo y’abaguye mu gico cyatezwe n’abantu bitwaje intwaro, mu Mudugudu wa Chukuba-Shiroro muri Leta ya Niger muri Nigeria, yarahanutse ihitana abasirikare basaga 20.
Perezida wa Kenya William Ruto, yavuze ko hari abakozi ba Leta bahembwa umushahara munini kumurusha, akibaza icyo bakora.
Muri Tanzania, ahitwa Tabora, umuforomo Amos Masibuka w’imyaka 35 y’amamavuko, yahanishijwe gufungwa imyaka 15 muri Gereza nyuma y’uko urukiko rumuhamije icyaha cyo kwiyita umuganga, akabaga umusaza w’imyaka 78 witwa Lukwaja Selemani, bikamuviramo gupfa.
Komisiyo y’amatora yo muri Senegal yatangaje ko yakuye ku rutonde umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta, Ousmane Sonko, rw’abaziyamamaza mu matora y’Umukuru w’igihugu ateganyijwe umwaka utaha wa 2024.
Abantu 27 baguye mu mirwano yabereye i Tripoli muri Libya, mu gihe abandi 106 ari bo bakomeretse. Ni imirwano yatangiye nyuma y’uko Colonel Mahmoud Hamza, uyobora Brigade ya 444, atawe muri yombi bikozwe n’ingabo zihariye za Radaa ‘la Force al-Radaa’.
Umuhanzi w’icyamamare Alpha Blondy, uvuka muri Côte d’Ivoire, akaba na Ambasaderi w’amahoro muri icyo gihugu yatanze ubutumwa mu buryo bwa videwo, asaba umuryango w’Ubukungu bw’ibihugu bya Afurika y’Uburengerazuba CEDEAO, kudashoza intambara ku gihugu cya Niger, anongeraho ko uwo muryango uramutse ubirenzeho waba ukoze ikosa (…)
Umuyobozi mukuru mu biro bya Perezida wa Madagascar witwa Romy Andrianarisoa ari kumwe n’Umufaransa witwa Philippe Tabuteau, yafatiwe mu Bwongereza akekwaho kuba yaratse ruswa kugira ngo atange ibyangombwa byo gucukura amabuye y’agaciro, aho bikekwa iyo ruswa yayatse itsinda rya sosiyete zo mu Bwongereza zicukura amabuye (…)
Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangije ibiganiro by’iminsi ibiri byo kugenzura umusaruro watanzwe n’ubuyobozi bwa Gisirikare mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri kuva Gicurasi 2021.
Masai Ujiri washinze umuryango Giants of Africa ufite intego yo guteza imbere impano z’urubyiruko rwa Afurika muri basketball, ni Umunyakanada ukomoka ku mubyeyi w’Umunyanigeriya Michael Ujiri n’Umunyakenyakazi Paula Grace, bombi bafite ubwenegihugu bw’U Bwongereza.
Imibare yatangajwe n’ubuyobozi bwa Leta zunze ubumwe za Amerika, yerekana ko abamaze kwicwa n’inkongi z’umuriro zimaze iminsi zibasiye Hawaï ari 96. Ariko uwo mubare ngo ukaba ushobora kwiyongera, kuko igice gito ari cyo kimaze gukorerwamo ibikorwa byo gushakisha imibiri y’abishwe n’inkongi.
Ubutegetsi bw’igisirikare buyoboye Niger muri iki gihe nyuma ya Coup d’Etat yabaye mu Kwezi gushize kwa Nyakanga 2023, bwatanze ibirego by’ibyaha Perezida Mohamed Bazoum ashinjwa nyuma y’amasaha makeya itsinda ry’abantu bari baturutse muri Nigeria ritangaje ko ubwo butegetsi buyoboye Niger, bwiteguye kuyoboka inzira ya (…)
Inzego z’umutekano muri Uganda zatangaje ko abantu batatu baguye mu mpanuka ya bisi y’ikompanyi itwara abagenzi ya Jaguar, yari ivuye mu Rwanda yerekeza muri icyo gihugu, igeze mu gace ka Kajumiro.
Abantu barindwi bapfuye bagwiriwe n’ibikuta by’umusigiti, wari wuzuyemo abantu baje mu isengesho, mu Mujyi wa Zaria muri Leta ya Kaduna muri Nigeria, mu gihe abandi benshi bakomeretse, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi.
Raila Odinga utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Kenya, akaba n’umuyobozi w’ishyaka ‘Azimio La Umoja’, yatangaje ko mu myigaragambyo y’ubutaha, abaturage bazaguma mu nzu zabo. Yagize ati "Ntimuzasohoke hanze, muzagume mu ngo zanyu”.
Mu nama idasanzwe yahuje Abayobozi b’Umuryango w’Ubukungu bw’Ibihugu by’Afurika y’Iburengerazuba (ECOWAS), tariki 10 Kanama 2023, i Abuja iyobowe na Perezida wa Nigeria, Bola Tinubu, bemeje ko hagomba koherezwa umutwe w’ingabo ushinzwe gutabara, uhuriweho n’ibi bihugu kugira ngo usubize ku butegetsi Perezida Bazoum, (…)
Muri Equador umukandida wahabwaga amahirwe mu matora ya Perezida wa Repubulika, Fernando Villavicencio, yarashwe ahita apfa ubwo yari asohotse mu nama ijyanye n’amatora ahitwa i Quito, nk’uko byatangajwe na Perezida w’icyo gihugu, Guillermo Lasso.
Abimukira 41 nibo baburiye ubuzima mu bwato bwarohamye hafi y’Ikirwa cya Lampedusa (mu Butaliyani), nk’uko byatangajwe n’Ibiro ntaramakuru by’u Butaliyani ‘Ansa’.
Muri Kenya, Umupolisi wakoreraga muri Kawunti ya Nakuru yarashe umuyobozi we isasu aramwica, mu buryo buteye urujijo, bituma hahita hatangizwa iperereza nk’uko byatangajwe na Komanda wa Polisi muri Nakuru Samuel Ndanyi.
Abantu batatu bapfuye ubwo indege ebyiri zo mu bwoko bwa kajugujugu zagonganaga ziri mu gikorwa cyo kuzimya inkongi y’umuriro mu Majyepfo ya Leta ya California nk’uko byatangajwe n’Ikinyamakuru cya CNN.
Abayobozi b’Umuryango w’Ubukungu bw’Ibihugu by’Afurika y’Uburengerazuba (ECOWAS), batangaje ko bazongera bagahurira mu nama idasanzwe ku wa Kane tariki 10 Kanama 2023, bakiga ku kibazo cya Niger, nyuma y’uko igihe ntarengwa cyo kuba abakoze Coup d’Etat basubije ubutegetsi mu maboko ya Perezida Mohamed Bazoum cyarangije ku (…)
Ubuyobozi bwa Vietnam bwatangaje ko abantu umunani (8) bapfuye bishwe n’imyuzure n’inkangu byaje bitunguranye.
Abantu 28 baguye mu mpanuka ya Gariyamoshi yabereye mu Majyepfo y’igihugu cya Pakistan, abandi benshi barakomereka, ikaba yabaye Cyumweru tariki 6 Kanama 2023, nk’uko byatangajwe na Minisitiri Khawaja Saad Rafique, ushinzwe ibya za Gariyamoshi muri cyo gihugu, aho yanemeje ko ibitaro biri hafi y’aho impanuka yabereye (…)
Perezida Mohamed Bazoum wayoboraga Niger, yasabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’amahanga muri rusange, kumufasha gusubira ku butegetsi nyuma yo guhirikwa n’agatsiko k’abasirikare bamurindaga.
Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau w’imyaka 51, yatangaje ko yatandukanye n’umugore we Sophie Grégoire Trudeau w’imyaka 48 y’amavuko.
Gen. Abdourahamane Tchiani uyoboye Niger nyuma ya Coup d’état, yavuze ko adatewe ubwoba n’igitutu cy’abashaka gusubiza Perezida Mohamed Bazoum ku butegetsi, anenga ibihano byafashwe n’Umuryango wa ECOWAS, ko binyuranyije n’amategeko kandi bigaragaza kubura ubumuntu, ahamagarira abaturage ba Niger, kwitegura kurwana ku (…)
Henri Konan Bédié wayoboye igihugu cya Côte d’Ivoire, yitabye Imana afite imyaka 89 y’amavuko, aho yari amaze iminsi ari mu bitaro nyuma yo kumva atameze neza.