Imyuzure yishe abantu 40 muri Kenya na Somalia

Imvura nyinshi yateje imyuzure yica abantu 40 muri Kenya na Somalia, mu gihe abandi ibihumbi bavuye mu byabo nk’uko byatangajwe n’imiryango ifasha abari mu kaga.

Muri Somalia, Guverinoma yatangaje ibihe bidasanzwe nyuma y’uko imvura idasanzwe ihitanye abantu 25, ikanasenya inzu, imihanda n’ibiraro. Abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi bagerageje kugera ku bantu 2,400 bari bafunzwe n’imyuzure mu Karere ka Luuq, muri Leta ya Jubaland mu Majyepfo ya Somalia.

Ishami rishinzwe ibikorwa by’ubutabazi muri UN, ryatangaje ko hari ibyago byo kwibasirwa n’imyuzure ku bantu baturiye imigezi ya Juba na Shabelle , risaba ko abantu batuye aho hafi y’iyo migezi bakwimurwa.

Hassan Isse, umuyobozi w’Ikigo gishinzwe kurwanya ibiza, yabwiye ‘The Associated Press’ “ko Ikigo ayoboye cyohereje indege n’amato abiri mu rwego rw’ubutabazi ku bantu bari ahitwa i Luuq, ubundi bwoherezwa i Baardhere”.

Isse yakomeje avuga ko imyuzure iri muri Somalia, ishobora gukomeza kwiyongera mu minsi mikeya iri imbere, kubera amazi aturuka mu misozi miremire ya Ethiopia.

Iyo mvura nyinshi yateje imyuzure, ije mu gihe Somalia yari imaze imyaka myinshi irangwamo amapfa, yanateje inzara ikomeye muri icyo gihugu.

Muri Kenya na ho Umuryango utabara imbabare, Croix Rouge, wavuze ko umubare w’abamaze kwicwa n’imyuzure y’imvura yaguye guhera ku wa Gatanu tariki 3 Ugushyingo ari 15, uduce twagizweho ingaruka zikomeye harimo Mombasa, Mandera ndetse na Wajir. Red Cross yatangaje ko imyuzure yishe n’amatungo agera ku 1,067 aho muri Kenya.

Imyuzure idasanzwe yanatumye abantu ibihumbi bo muri Somalia bahunga bava mu byabo, ndetse n’inzuri z’amatungo zikab zirarengewe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka