Amerika: Sena yananiwe kumvikana ku nkunga yagombaga guhabwa Ukraine na Israel

Sena ya Amerika yananiwe kumvikana ku nkunga yagombaga guhabwa Ukraine na Israel, ingana na Miliyari 14.3 z’Amadorari ya Amerika.

Sena ya Amerika ntiyumvikanye ku nkunga igenewe Israel na Ukraine
Sena ya Amerika ntiyumvikanye ku nkunga igenewe Israel na Ukraine

Ni nyuma y’inama yabahuje na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika, Antony Blinken, ari kumwe n’uw’Ingabo, Lloyd J. Austin, babatangariza ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigomba kohehereza imfashanyo mu buryo bwihuse ingana na miliyari 14.3 z’Amadorari y’Amerika, ibihugu bya Israel na Ukraine biri mu ntambara.

Aba bayobozi bombi bagerageje kumvisha Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika impamvu ari ngombwa kohereza inkunga Ukraine na Israel, ariko iki cyifuzo nticyumvikanwaho n’impande zombi z’abagize Inteko.

Ukutumvikana kuri iyi nkunga byaciyemo Inteko ibice 2, Abademocrate bemeye ko inkunga ihabwa Isarel, naho aba Repubulikani bemera gutanga inkunga kuri ibi bihugu byombi biri mu ntambara.

Umuyobozi w’Inteko ishinga Amategeko, Mike Johnson, kuri we ashyigikiye ko inkunga yahabwa Israrel gusa mu ntambara ihanganyemo na Hamas, naho Ukraine ikaburizwamo, ahubwo atanga igitekerezo ko hari amafaranga yakatwa ku misoro n’amahoro, kugira ngo n’andi akenewe aboneke.

Antony Blinken yabwiye Abasenateri ko inkunga Amerika itanga kuri ibi bihugu, ari ikimenyetso cy’imbaraga za Amerika ku banzi bayo.

Ati “Abanzi bacu bose ndetse n’abandi duhangana bazi ko iyo dufashe ingamba zikora, kandi bakomeje gukora ibishoboka byose ngo badukome mu nkokora. Ubu tugeze mu gihe abantu bashobora kudushidikanyaho, bakibwira ko twacitsemo ibice cyangwa ko tutari kumwe cyangwa se tutitaye ku byo dukora hano iwacu. Ibi biri mu bibangamiye icyifuzo cya Perezida Biden mu bijyanye n’umutekano w’igihugu. Icyiifuzo cya Perezida gituma tubona ibikoresho byihutirwa, ibyo bigatuma dukomeza kuyobora”.
Ati “Nemera ko kuba ndi kumwe na Minisitiri w’Ingabo Austin hano, ari ikintu gikomeye kuko muri uyu murimo n’ibindi byinshi dukora tuba tugira ngo duteze imbere umutekano wa Amerika, tugire ubwirinzi bukomeye, turinde Demokarasi yacu, ndetse n’iterambere ryacu”.

Ku ruhande rwa Minisitiri Austin, yavuze ko niba Amerika inaniwe kuyobora izagira ibyago byinshi by’uko iterabwoba rizakomeza kuyibasira, bityo ko Amerika itagomba gutanga icyo cyuho.

Ati “ Ubufasha buturuka mu mashyaka yanyu yombi buremeza ko dushobora kurengera Amerika, dufatanyije n’Abafatanyabikorwa bacu batwongerera imbaraga. Niyemeje kandi gukorana namwe mwese kugira ngo dushyireho itegeko rigena ingengo y’umwaka wose rizatuma Amerika irushaho gutekana nk’uko Perezida Biden yabivuze, ko ubuyobozi bwa Amerika aribwo buhuza Isi yose, kandi nitunanirwa kuyobora ibyago byugarije Amerika bizarushaho kwiyongera. Ntitugomba guha inshuti zacu cyangwa abanzi bacu impamvu iyo ari yo yose yo gushidikanya ku cyemezo cya Amerika”.

Uku kutumvikana kw’aba bayobozi, kwaturutse ko hari abagaragaje ko intambara ya Israel yabangamira umutekano w’Isi yose.

Nubwo ariko Amerika irimo ishaka uburyo yatera inkunga ibi bihugu, hari ibindi bihugu byamaganye izi ntamabara bagasaba ko hakoreshwa inzira z’ibiganiro, kugira ngo zihoshe ndetse bisaba Israel kureka kohereza ibisasu muri Gaza kuko hagwamo abasivili benshi.

Nubwo iyi nkunga igomba guhabwa Israel na Ukraine itavuzweho rumwe, Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko, Mike Johnson, kuri we ashyigikiye ko inkunga yahabwa Israrel gusa, naho Ukraine ikaburizwamo, bishimangira ibyo Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yavuze ko atewe impungenge n’imyitwarire y’ibihugu biri inyuma ye mu ntambara arwana n’u Burusiya, ashimangira ko asanga nta wundi muntu wizeye intsinzi ye usibye we gusa, kuko ngo abona intwaro bamuha zidahagije kumufasha ngo abe yatsinda intambara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka