U Budage bwasabye imbabazi Tanzania

Perezida w’u Budage, Frank-Walter Steinmeier, ubwo yari mu ruzinduko rw’iminsi itatu muri Tanzania, yasabye imbabazi kubera ibikorwa bibi byakozwe n’abasirikare b’u Budage, muri icyo gihugu mu gihe cy’ubukoloni.

Perezida w'u Budage yunamiye abishwe mu gihe cy'ubukoloni muri Tanzania
Perezida w’u Budage yunamiye abishwe mu gihe cy’ubukoloni muri Tanzania

Ubwo yari mu nzu ndangamurage aho muri Tanzania yagize ati “Nka Perezida w’u Budage, ndashaka gusaba imbabazi ku byo Abadage bakoreye abakurambere banyu hano”.

Ibyo yabivuze ubwo yari yahuye n’abakomoka ku mukurambere witwaga Songea Mbano, ufatwa nk’intwari, akaba yari umuyobozi mu Mutwe wa Maji Maji warwanyije Abadage mu myaka ya 1900.

Mbano n’abandi benshi bari kumwe mu Mutwe wa Maji Maji, ari mu bishwe n’u Budage mu 1906. Ubu afatwa nk’intwari ya Tanzania, ndetse Perezida Steinmeier yabwiye umuryango we ko abategetsi b’u Budage bazagerageza kubona ibisigazwa by’umurambo we mu byajyanywe mu Budage muri icyo gihe, kubera impamvu zitandukanye, harimo gukorerwaho ubushakashatsi, no gushyirwa mu nzu ndangamurage zaho n’ibindi.

Abantu babarirwa mu 300,000 bivugwa ko bishwe n’abasirikare b’u Budage mu gihe cy’ubwigomeke bw’umutwe wa Maji Maji mu ntangiriro y’imyaka ya 1900, zimwe mu mvururu zo kurwanya ubukoloni ziciwemo abantu benshi cyane.

Tanganyika, ubu isigaye yitwa Tanzania, yabanje gukolonizwa n’u Budage, hakurikiraho u Bwongereza mu mwaka 1919.

Aganira n’abakomoka kuri Mbano ku nzu ndangamurage y’i Songea mu Mujyepfo ya Tanzania, Perezida Steinmeier yagize ati “Ibi bikorwa by’ubugome bizakomeza kwibukwa no kugeza mu bisekuru byinshi”.

Yarakomeje ati “Ntewe isoni n’ibyo abasirikare b’Abakoloni b’Abadage bakoreye Sogokuruza wanyu, ndetse n’izindi ntwari bagenzi be”.

Ikinyamakuru CNN dukesha iyi, kivuga ko nubwo Perezida Steinmeier yavuze ibyo agasaba imbazi z’ibyakozwe n’Abadage muri Tanzania mu gihe cy’Ubukoloni, ariko atigeze agira icyo avuga ku bijyanye n’indishyi kuri iyo miryango y’abagizweho ingaruka n’ibyo bikorwa by’ubugome.

Abanya-Tanzania bakoresha imbuga nkoranyambaga bamwe bagize icyo bavuga kuri izo mbabazi, zasabwe na Perezida Steinmeier.

Umwe yagize ati “Gusaba imbabazi gusa, ntabwo bihagije,… u Budage bugomba gutanga indishyi.”

Nubwo bitatangajwe ikizakurikira izo mbabazi zasabwe na Perezida w’u Budage muri Tanzania, ariko bishobora kuzarangira u Budage butanze indishyi zivugwa n’uwo muturage ku mbuga nkoranyambaga, nk’uko bwabikoze n’ahandi buherutse kwemera ibyaha bwakoze mu gihe cy’ubukoroni.

Mu 2021, u Budage bwiyemeje gutanga Miriyari 1.1 z’Amayero (Miliyari 1.3 z’Amadolari), yo gufasha abakomoka ku bantu bishwe muri Jenoside yakorewe ubwoko bw’Abanya-Herero na Nama muri Namibia, yahoze ikolonizwa n’u Budage mu myaka 100 ishize.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka