Abanyarwanda batuye i Brazzaville bitabiriye umuganda wibanze ku isuku

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Ugushyingo 2023, Abanyarwanda batuye mu mujyi wa Brazzaville, muri Repubulika ya Congo, bafatanyije n’ubuyobozi bwa Commune ya Bacongo ndetse na Minisitiri ufite mu nshingano ze Iterambere ry’uturere no kwegereza Ubuyobozi abaturage, Desiré Juste Mondelé, bahuriye mu gikorwa cy’umuganda rusange, wateguwe hagendewe kuri gahunda ya Leta ifite intego igira iti ‘Brazzaville isukuye’.

Ministiri Mondelé na Madamu we na bo bitabiriye uwo muganda
Ministiri Mondelé na Madamu we na bo bitabiriye uwo muganda

Iki gikorwa cyaranzwe no gutema ibyatsi no gukora isuku mu nkengero z’ishuri rya Lycée Savorgnan de Brazza, riherereye muri Komini ya Bacongo.

Nyuma y’uyu muganda, Ministiri Mondelé yashimiye abantu bose bitabiriye iki gikorwa, anabibutsa ko batagomba kuzacika intege, kugeza igihe bizaba umuco ko uduce twose twa Brazzaville tuzaba turangwamo isuku.

Meya wa Bacongo, Madame Simone Loubienga, we yavuze ko Umuganda ari igikorwa Leta ya Congo yashyizeho kandi kigomba kubahirizwa, atanga urugero ku Rwanda, ashimira Abanyarwanda batuye muri Congo, ku ruhare rukomeye bagize mu kumvisha abatuye muri Bacongo, akamaro ko gukora isuku aho batuye kuva muri 2017.

Abanyarwanda batuye mu mujyi wa Brazzaville bakoze umuganda wibanze ku isuku
Abanyarwanda batuye mu mujyi wa Brazzaville bakoze umuganda wibanze ku isuku

Ambassaderi w’u Rwanda muri Congo Brazzaville, Theoneste Mutsindashyaka, yashimiye ubuyobozi bwa Congo kuri gahunda nziza bafite yo gusukura Brazzaville, ikaba umujyi w’icyitegererezo muri Afurika yo hagati.

Yabasobanuriye ko umuganda ku Banyarwanda ari umuco, kandi ko wanditse mu Itegeko Nshinga, anabasobanurira ko mu Rwanda ku munsi w’umuganda, Abanyarwanda badakora isuku gusa ko banakora ibindi bikorwa by’iterambere.

Icyo gikorwa cy’umuganda cyitabiriwe n’abagera kuri 200, harimo Abanyarwanda bagera ku 100.

Amb. Mutsindashyaka na Mayor Simone Loubienga bungurana ibitekerezo
Amb. Mutsindashyaka na Mayor Simone Loubienga bungurana ibitekerezo
Umuganda witabiriwe n'abasaga 200
Umuganda witabiriwe n’abasaga 200
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka