Espagne: Umugabo yafunzwe azira kurya ntiyishyure

Umugabo w’Umunya-Lithuania utaratangajwe amazina, afungiwe muri Espagne nyuma y’uko yari amaze gukora uburiganya muri za Resitora zigera kuri 20, aho yagendaga agasaba ibyo kurya no kunywa, hanyuma yamara kurya agahita yikubita hasi agafata mu gatuza nk’ufashwe n’indwara y’umutima bitunguranye kugira ngo batamwishyuza ibyo yariye.

Yafunzwe kubera uburiganya abeshya ko arwaye umutima bitunguranye kugira ngo atishyura resitora
Yafunzwe kubera uburiganya abeshya ko arwaye umutima bitunguranye kugira ngo atishyura resitora

Uwo mugabo uri mu kigero cy’imyaka 50 y’amavuko, ngo yafashwe nyuma yo gukora ubwo buriganya muri za Resitora zigera kuri 20, inyinshi muri zo zikaba ziherereye mu mu gace ka Costa Blanca muri Espagne.

Inkuru dukesha urubuga Odditycentral.com, ivuga ko uwo mugabo yari amaze iminsi akora ubwo buriganya, yamara kurya no kunywa muri za Resitora akigira nk’ufashwe n’indwara y’umutima bitunguranye, akikubita hasi, agafata mu gatuza, agaragaza ko akeneye ubufasha bw’abaganga byihutirwa, ibyo bigatuma atishyura za fagitire za Resitora.

Ibyo yabikoze atyo kugeza ubwo umwe mu bantu bafite za Resitora, yabonye ko ari amayeri ahimba kugira ngo atishyura za fagitire za Resitora, amufata amafoto ayasangiza abandi bantu bafite za Resitora kugira ngo batazagwa mu mutego wo kumuha ibyo kurya no kunywa yarangiza akabatekaho umutwe wo kuba arwaye umutima bitunguranye.

Mu kwezi gushize kwa Nzeri 2023, nibwo uwo mugabo yari ahitwa muri El Buen Comer, iyo akaba ari Resitora iri ahitwa Alicante, asaba ibyo kurya birimo ibituruka mu Nyanja ‘seafood’ ndetse n’uturahuri dukeya twa ‘whisky’, nyuma abakora aho muri Resitora bamuzanira fagitire y’Amayero 34.85 ($37).

Uwari umuzaniye fagitire akiva aho, uwo mugabo nawe yahise ahaguruka kugira ngop agende, ariko abakozi b’iyo Resitora baramukumira bamubwira ko atagenda atabanje kwishyura fagitire.

Uwo mugabo yabanje kugaragaza ko ashaka kujya kuzana amafaranga yo kwishyura, ariko abakozi ba Resitora banga ko agenda. Nyuma y’uko banze ko asohoka nibwo yahise azana amayeri asanzwe akoresha, y’uko afashwe n’indwara y’umutima mu buryo butunguranye.

Umuyobozi w’iyo Resitora ya El Buen Comer yagize ati, “ Byari ibintu ubona ko abyigirisha, yigusha hasi ku butaka, ubwo twohereza amafoto ye no mu zindi Resitora ziri hafi aho, kugira ngo ntihazagire abo yongera gutekaho umutwe.”

Abakozi b’iyo Resitora ntibigeze bakangwa n’uko uwo mugabo yigize nk’aho yafashwe n’indwara y’umutima bitunguranye, aho guhamagara imbangukiragutabara yo kwa muganga, bamenyesheje Polisi.

Mu gihe Polisi yari ihageze, uwo mugabo warimo agaragaza ko yarembye, yasabye kugezwa kwa muganga kugira ngo afashwe. Ariko icyo atari azi ni uko Polisi yari yaje ihurujwe n’abakozi ba Resitora kubera ko yari yanze kubishyura.

Gusa, ibinyamakuru by’aho muri Espagne byatangaje ko uwo mugabo yafashwe yari amaze kumenyekana mu bafite za Resitora mu gace ka Costa Blanca. Kuko bwa mbere yanga kwishyura muri Resitora akagaragaza ko arwaye umutima bitunguranye, ngo byabaye mu Kwezi k’Ugushyingo 2022.

Kuva ubwo amenyekana nk’umuntu ukuze kurwara umutima kenshi, kandi nubwo hari aho bamuvumburaga bakitabaza Polisi, ibyo ngo ntacyo byabaga bimubwiye, kuko yabaga azi ko ntacyo Polisi yakora ngo imuce kuri iyo ngeso ye, kuko icyo Polisi yakoraga ni ukumumaza ijoro rimwe cyangwa se abiri muri Gereza, ubundi igahita imurekura.

Nyuma yo gutabwa muri yombi kubera uburiganya muri za Resitora zitandukanye, uwo mugabo yagiye afungwa by’umunsi umwe cyangwa se ibiri muri Gereza, kuko ibyo yabaga yakozemo uburiganya bifite agaciro k’Amayero makeya yabaga abarirwa mu binyacumi, ibyo yakoraga ngo bifatwa nk’ibyaha bito byoroheje.

Gusa hari abafite za Resitora muri ako gace ka Costa Blanca bavuga ko bashaka kuzihuriza hamwe batanga ikirego barega uwo mugabo, ibyo bikaba ngo bishobora kuzamuviramo gufungwa imyaka ibiri muri Gereza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka