Amerika: Abasirikare batanu baguye mu mpanuka ya Kajugujugu

Abasirikare batanu ba Amerika bapfuye ubwo indege ya Kajugujugu bari barimo mu gihe cy’imyitozo, yahanukiraga mu Nyanja ya Méditeranée, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa Amerika.

Inkuru yatangajwe n’Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, ‘Reuters’, ivuga ko nk’uko byatangajwe n’abayobozi ba Amerika babiri batavuzwe amazina, ibikorwa by’ubutabazi byahise bitangira iyo mpanuka ikimara kuba, ndetse n’iperereza ritangira gukorwa ku cyaba cyateje iyo mpanuka, naho abari bayirimo ngo bakaba ari abasirikarS bo mu mutwe wihariye (U.S. Army special Operations Personnel).

Itangazo ryasohowe n’Umunyamabanga w’Ishami rishinzwe umutekano w’Amerika, Lloyd Austin, yavuze ko icyabaye ari "impanuka yo mu myitozo”.

Amerika yohereje indege n’amato manini mu Burasirazuba bw’inyanja ya Méditeranée, kuva Hamas yagaba igitero muri Israel ku itariki 7 Ukwakira 2023, ibyo kohereza izo ndege n’amato manini muri iyo Nyanja, ngo Amerika yabikoze mu rwego rwo gukumira ko intambara hagati ya Israel na Palestine yakwira no mu bindi bice.

Ubuyobozi bw’ingabo za Amerika, U.S. European Command, bugenzura ibikorwa by’igisirikare cya Amerika mu Burayi no mu bice bimwe by’u Burasirazuba bwo hagati, bwemeje iby’iyo mpanuka, ariko buhamya ko itahanuwe.

Ubwo buyobozi bwagize buti "Ni byo koko twavuga ko iyo ndege yari mu bikorwa by’imyitozo, nta kigaragaza ko yaba yahanuwe”.

Imyirondoro y’abaguye muri iyo mpanuka ntiyahise itangazwa, kuko hari ibikibanza kunozwa nk’uko byakomeje bitangazwa n’ubwo buyobozi.
Mu itangazo ryasohowe na Perezidansi y’Amerika, Perezida Joe Biden yagaragaje akababaro atewe n’urupfu rw’abo basirikare kandi ko yifatanyije n’imiryango yabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka