USA: Abantu barenga 20 bishwe barashwe

Abantu 22 bishwe barashwe abandi barenga 50 barakomereka, nyuma y’uko umuntu arashe mu kivunge cy’abantu mu kabari n’ahakinirwa ‘bowling’ mu mujyi wa Lewiston, Leta ya Maine muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA).

Robert Card wishe abo bantu
Robert Card wishe abo bantu

Abakomeretse barenga 50 ntabwo bose barashwe, ahubwo byatewe no gukandagirana bakiza amagara yabo nk’uko byemezwa na NBC.

Polisi yavuze ko ubwo bwicanyi bwabaye ahagana saa moya z’umugoroba (7pm), mu kabari kitwa Schemengees Bar and Grille no mu mbuga y’umukino wa bowling yitwa Sparetime Recreation, iri mu bilometero bike uvuye kuri ako kabari.

Polisi yabashije kumenya uwo mwicanyi, ivuga ko ari Robert Card, umugabo w’imyaka 40 kugeza ubu utaratabwa muri yombi, kandi agifite n’intwaro yicishije abasaga 20.

Robert Card biravugwa ko ari umwarimu wigisha imbunda watojwe n’igisirikare cya Amerika, akaba yaherukaga kujyanwa mu bitaro by’abarwaye mu mutwe.

Mu gihe Polisi ikirimo gushakisha uwo mugabo, yasabye abaturage kumugendera kure kuko yitwaje intwaro kandi ari umuntu mubi cyane.

Robert Card
Robert Card
Robert Card yarasiye abo bantu ahantu hatandukanye
Robert Card yarasiye abo bantu ahantu hatandukanye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka