Amerika yasabye Israel gutandukanya abasivili na Hamas mu bitero igaba muri Gaza

Leza Zunze Ubumwe za Amerika zasabye Israel gufata ingamba zikwiye, ziyifasha mu gushobora gutandukanya abasivili b’Abanya-Palestine n’umutwe wa Hamas, mu gihe igisirikare cya Israel gikomeje kongera ibitero byo ku butaka byo guhashya uwo mutwe muri Gaza.

Ibitero bya Israel muri Gaza birakomeje
Ibitero bya Israel muri Gaza birakomeje

Aganira na CNN dukesha iyi nkuru, umujyanama mu by’umutekano muri Perezidansi ya Amerika, Jake Sullian yagize ati “Icyo twizera ni uko kuri buri saha, buri munsi w’ibikorwa bya gisirikare, Guverinoma ya Israel yagombye gufata ingamba zose zishoboka, zayifasha gutandukanya Hamas, umutwe ugizwe n’abakora iterabwoba bitwaje intwaro, n’abasivili batari abo mu mutwe wa Hamas”.

Ati “Ni yo nama tubaha. Nibyo tubabwira, kandi turakomeza kubikora kugeza ku rwego rwo hejuru. Na Perezida Joe Biden azongera agirane ibiganiro na Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu kuri icyo kibazo”.

Aba bayobozi bombi ubu ngo bavugana hafi buri munsi kuva Israel yatangiza intambara muri Gaza, nyuma y’igitero cyo ku itariki 7 Ukwakira Hamas yagabye ku butaka bwa Israel kigahitana abantu 140a biganjemo Abasivili, nk’uko byatangajwe n’Ubuyobozi bwa Israel.

Nk’uburyo bwo guhashya Hamas, Israel yahise itangira kurasa ibisasu mu gace ka Gaza kayoborwa na Hamas guhera mu 2007, ibyo bitero bya Israel bikaba bigira ingaruka ku baturage bagera kuri 2.4 b’Abanya-Palestine batuye muri Gaza.

Abanya-Palestine basaga 8000 biganjemo abana, nibo bamaze gupfa mu gace ka Gaza kuva icyo gitero cyo kuri 7 Ukwakira 2023 cyagabwa, nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima ya Hamas, mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku ku Cyumweru tariki 29 Ukwakira 2023.

Ku rundi ruhande, Israel yasabye abayobozi b’u Burusiya kurinda Abanya-Israel n’Abayahudi bari muri icyo gihugu, nyuma y’uko hari amakuru yatambutse mu bitangazamakuru avuga ko imyigaragambyo y’abashyigikiye Palestine, ishobora kongera kubaho nk’uko byagenze ku kibuga cy’indege cya Daghestan.

Itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Israel, rigaragaza ko Ambasaderi wa Israel mu Burusiya arimo gukorana n’abayobozi b’Abarusiya.

Imyigaragambyo mu Burusiya
Imyigaragambyo mu Burusiya

Iyo Minisiteri mu itangazo yasohoye, igira iti "Leta ya Israel ibona ko hari ibyago byinshi byo kuba hari ibishobora guhungabanya ubuzima bw’Abanya-Israel n’Abayahudi bari mu Burusiya”.

Ikinyamakuru Euronews cyatangaje ko nyuma y’iyo myigaragambyo yo kwamagana Israel, yabereye ku Kibuga cy’indege cya Daghestan, ikozwe n’abashyigikiye Palestine biganjemo Abayisilamu, abagera kuri 60 bamaze gutabwa muri yombi, kuko hari n’Abapolisi 9 bayikomerekeyemo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka