Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yavuze ko umuhungu we, Gen Muhoozi Kainerugaba, atazongera kugira ibitekerezo anyuza kuri Twitter birebana na gahunda za Guverinoma.
Inzego z’umutekano z’u Rwanda zagize uruhare mu kurwanya ibikorwa by’iterabwoba no kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambike, zavumbuye ububiko bw’intwaro n’amasasu byari byarahishwe n’inyeshyamba za Ansar Al Suna mu gace ka Mbau.
Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yashyizeho ibyumweru bitatu bya Guma mu Rugo mu turere twa Mubende na Kassanda twugarijwe n’icyorezo cya Ebola.
Ingabo z’u Rwanda zo muri (Rwanbatt-1) ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), zatangije ubukangurambaga bugamije kurwanya imirire mibi.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), ryahaye igihugu cya Uganda inkunga ingana na miliyoni 2 z’Amadolari ya Amerika, zivanywe mu kigega cy’ingoboka mu by’indwara, kugira ngo zifashishwe mu kwita ku baturage ba Uganda bugarijwe na Ebola muri iki gihe.
Muri Nigeria ubwato bwarohamye buhitana abantu 10 abandi 60 baburirwa irengero, mu gihe 15 ari bo barohowe ari bazima, nk’uko bitangazwa n’abategetsi bo muri Leta ya Anambra aho byabereye.
Polisi yo mu Buhinde yarashe ingwe nyuma yuko yishe abantu icyenda muri Champaran, iherereye muri Leta ya Bihar mu Buhinde.
Cap Ibrahim Traoré yabaye Perezida w’inzibacyuho wa Burkina Faso ku mugaragaro, nyuma yo guhirika ubutegetsi bwariho, muri ‘Coups d’Etat’ iheruka muri icyo gihugu, akaba yaremejwe ku wa Gatatu tariki 5 Ukwakira 2022.
Radio Televiziyo y’igihugu (RTNC) muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC), yatangaje ko abasirikare ba Leta bataye muri yombi umuyobozi w’abagizi ba nabi biyise aba Mai Mai, ndetse bamwerekana mu ruhame imbere y’abaturage.
Ambasaderi Ernest Rwamucyo yashyikirije Umwami wa Thailand, Maha Vajiralongkorn, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.
Ibihugu byinshi bya Afurika bitungwa n’ibinyampeke bikura mu Burusiya no muri Ukraine, none intambara yatumye kuza kw’ibyo binyampeke muri Afurika bisa n’ibihagaze. Ariko Ukraine yatanze icyizere ko ibinyampeke byoherezwa muri Afurika bigiye kwiyongera.
Ku wa Kabiri tariki 4 Ukwakira 2022, umugore w’ahitwa Nyeri muri Kenya, yarogoye imbwirwaruhame ya Perezida Willim Ruto, amusaba amafaranga.
Abantu 20 bishwe mu bitero bitatu by’amabombe yatezwe mu modoka ku wa mbere tariki 3 Ukwakira 2022 mu gace ka Beledweyne, kari hagati muri Somalia. Mu bishwe n’izo bombe harimo abayobozi babiri bahagarariye Leta muri ako karere, abasivili hamwe n’abasirikare, nk’uko ibinyamakuru bitandukanye byabitangaje.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 4 Ukuboza 2022, Koreya ya ruguru, yongeye gutera igisasu cyo mu bwoko bwa misile (missile balistique), kinyura hejuru y’ikirere cy’u Buyapani, ibyo ngo bikaba byaherukaga mu myaka itanu ishize, abategetsi bo muri icyo gihugu bakaba basabye abaturage kuba maso no kumenya uko birinda.
Lt Col Paul-Henri Damiba wayoboraga Burkina Faso, akaza gukorerwa Coup d’Etat ku wa 30 Nzeri 2022, yemeye kurekura ubutegetsi atarwanye ahita ahungira muri Togo, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Associated Press cyahamije ko atakiri mu gihugu cye.
Perezida Paul Kagame, uri mu ruzinduko muri Singapore, ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 2 Ukwakira 2022, yahuye n’umuyobozi mukuru wa Formula One Group, Stefano Domenicali.
Mu Buyapani, umugabo wabaswe n’ubujura bwo kwiba amakote y’imvura y’abagore, yahawe izina ry’irihimbano rya ‘Raincoat Man’ cyangwa umugabo ukunda amakote y’imvura, yafashwe amaze kwiba agera kuri 360 mu myaka 13.
Perezida wa Repubulika ya Santrafurika, Prof. Faustin Archange Touadéra na Madamu we, batumiye ndetse bakira ku meza abagize inzego z’umutekano z’u Rwanda, zoherejwe muri icyo gihugu kugarura amahoro.
Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu muri Singapore, yahuye na Kuok Hoon Hong, umwe mu bashinze akaba n’Umuyobozi Mukuru w’ikigo Wilmar International, kizobereye mu buhinzi kikagira n’inganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi, cyane cyane izikora amavuta yo kurya.
Mu gihe bamwe bavuga ko itegeko rigena ibyerekeye uburozi n’imyuka itagaragara ridakenewe, muri iki gihe Isi igezemo cya Siyansi na Tekinoloji, abandi bavugaga ko iryo tegeko rikwiye kugumaho kuko rikumira imyizerere ijyanye n’iby’imihango ya gipagani n’ibyo yangiza.
Kuri uyu wa 30 Nzeri 2022, inkubi y’umuyaga udasnzwe wiswe ‘Ian’, yahitanye abagera kuri 21 muri Leta ya Floride muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Nibura abasirikare 11 bapfuye baguye mu gico cyatezwe imodoka zari zitwaye ibiribwa, aho bikekwa ko zatezwe n’inyeshyamba zo mu mutwe ushingiye ku idini ya Kiyisilamu aho muri Burkina Faso. Gusa ngo imbare y’abaguye muri icyo gitero ishobora gukomeza kwiyongera, naho abasivili baburiwe irengero bo ngo barabarirwa muri 50.
Umugore wo muri Vietnam witwa Ms. Ngon, avuga ko amaze imyaka igera kuri 41 atunzwe n’amazi yonyine, kuko yaretse ibyo kurya, rimwe na rimwe akayavangamo umunyu mukeya, isukari nkeya cyangwa se umutobe w’indimu.
Umupadiri wo muri Kiliziya Gatolika mu Majyaruguru ya Tanzania, ari mu maboko y’inzego z’umutekano akurikiranyweho ibyaha byo gusambanya abana, nk’uko byatangajwe na Polisi yo muri icyo gihugu.
Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda yavuze ko habonetse abandi bantu 34 banduye icyorezo cya Ebola, kandi ngo ishobora kuba imaze guhitana abantu 21.
Urubyiruko rw’Abanyarwanda baba muri Congo Brazzaville rwahuriye mu gikorwa ngarukakwezi cya Siporo rusange, cyateguwe ku bufatanye bwa Ambasade y’u Rwanda muri Congo n’Abanyarwanda bahatuye, ku Cyumweru tariki 25 Nzeri 2022.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yabwiye Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye (UN), ko ’umukino wo gushinjanya’ utakemura ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).
Ibyo gukuraho igihano cy’urupfu muri Equatorial Guinea, byatangajwe mu gihe umuntu wa nyuma wahanishijwe icyo gihano, yishwe mu 2014.
Urwego rwa Nigeria rurwanya ibiyobyabwenge, ruvuga ko rwafashe cocaine isa nk’aho ari yo ya mbere nyinshi ifashwe mu mateka y’iki gihugu, ifite toni 1.8 ikaba igereranywa ko ifite agaciro ka miliyoni zirenga 278 z’Amadolari y’Amerika (miliyari 292 mu Mafaranga y’u Rwanda).
Abayobozi bashinzwe ubuzima muri Uganda, kuri uyu wa kabiri batangaje ko hari umugabo w’imyaka 24 wishwe n’icyorezo cya Ebola mu murwa mukuru Kampala.