Icyamamare Schwarzenegger yifuza amaraso mashya mu matora ya Perezida wa Amerika

Arnold Schwarzenegger, umukinnyi wa filimi w’icyamamare wamenyekanye cyane nka ‘Komando’ ndetse akaba yari azwiho gukora siporo yo guterura ibintu biremereye bita ‘bodybuilding’ cyangwa se kubaka umubiri, yatangaje ko ashaka kubona amaraso mashya cyangwa se abantu bakiri bato bahatana mu matora ataha y’Umukuru w’igihugu muri Amerika.

Inkuru dukesha ikinyamakuru 20minutes.fr, ivuga ko mu gihe Abaturage b’Amerika bitegura gutora uzayobora icyo gihugu muri manda itaha mu 2024, Arnold Schwarzenegger yifuza ko uzatorwa yazaba ari umuntu ukiri muto.

Arnold Schwarzenegger yavuze ko yumva arambiwe kubona abaturage b’Amerika bagomba guhitamo ubayobora mu bantu bageze mu zabukuru gusa.

Yageze ati, “ Ndizera gusa ko Amerika izabona amaraso mashya. Kuko ku bwanjye mba mbona ibyo ari ibintu bidasobonutse ko uyu munsi tuba tugomba guhitamo mu bakandida bari hafi kuzuza imyaka 80 cyangwa se bayujuje, aho guhitamo mu bantu bafite imyaka hagati ya 40-50 cyangwa se bakiri batoya kurushaho, kugira ngo tubahe amahirwe yo gukora akazi keza”.

Arnold Schwarzenegger yavuze ibyo nyuma y’uko Perezida w’Amerika Joe Biden ufite imyaka 80 y’amavuko, ateganya kongera kwiyamamariza kuyobora icyo gihugu no muri manda itaha, ahagarariye ishyaka ry’Abademokarate.

Ku rundi ruhande, kandi hari Donald Trump, w’imyaka 77 y’amavuko, wigeze kuba Perezida w’Amerika, ariko n’ubu akaba afite icyizere ko azongera kuyobora icyo gihugu kuko nawe ashaka kuzahatana mu matora y’umukuru w’igihugu ataha ahagarariye ishyaka ry’Aba-republicain, nubwo afite ibirego akurikiranyweho mu nkiko bishobora kuzamubera inzitizi.

Arnold Schwarzenegger yagaragaje ko nta n’umwe ashyigikiye muri abo bamaze gutangaza ko bifuza kwiyamamariza kuyobora Amerika muri manda itaha.
Nubwo Arnold Schwarzenegger ubu agize imyaka 76 y’amavuko, ntiyahishe ko nawe yakifuje kwiyamamariza kuyobora Amerika mu 2024, ariko ko bidashoboka kuko atavukiye ku butaka bw’Amerika.

Arnold Schwarzenegger ni Umunyamerika wabonye ubwenegihugu bw’Amerika mu myaka 40 ishize, ariko akaba yaravukiye mu gihugu cya Autriche, bityo rero ntiyemerewe kwiyamamariza kuyobora Amerika atarayivukiyemo nk’uko biteganywa n’amategeko y’icyo gihugu. Gusa, avuga ko iyaba byari ibishoboka, yari kuba “ Perezida mwiza”.

Arnold Schwarzenegger kandi avuga ko atanateganya guharanira ko iryo tegeko rigena ibirebana n’abemerewe kuyobora Amerika, kuko ngo “byaba ari ukwikunda cyane”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nukuri iryotegeko bazarivugurure kuko nufite ubwenegihugu nawe age yiyamamaza ,kd tubashimiye amakuru meza mutugezaho murakoze kd muhire icyumweru cyiza

Twizeyimana yanditse ku itariki ya: 29-10-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka