Umujyi wa Goma waraye mu mwijima

Umujyi wa Goma utuwe na Miliyoni ebyiri z’abaturage, washyizwe mu icuraburindi n’intambara ibera mu nkenero zawo ihuje abarwanyi ba M23 n’ingabo za Congo, FARDC hamwe n’imitwe izitera inkunga.

Umujyi wa Goma wose waraye mu mwijima
Umujyi wa Goma wose waraye mu mwijima

Umujyi wa Goma mu ijoro ryakeye rya tariki ya 6 Ugushyingo 2023, waraye udafite umuriro w’amashanyarazi nyuma y’uko habayeho ikibazo cy’umuriro, biterwe n’imirwano irimo kubera muri Teritwari ya Nyiragongo.

Ikigo gitanga amashanyarazi mu mujyi wa Goma gifite urugomero muri Pariki y’Ibirunga, Virunga Energies, gitangaza ko habayeho ikibazo cyo guhagarika kohereza umuriro mu mujyi wa Goma, kubera imirwano yabereye i Kibumba.

Bagira abti “Virunga Energies ntifite ubushobozi bwo kongera gutanga umuriro mu mujyi wa Goma aka kanya, cyangwa ngo itange igihe abakozi bayo bashobora kugera ahabereye ikibazo kubera harimo kubera imirwano”.

Ubuyobozi bwa Virunga Energies buvuga ko iki kibazo gishobora guhsyira mu kaga abatuye umujyi wa Goma, kuko uretse kubura amashanyarazi, abantu ibihumbi 300 batuye mu duce twa Kyeshero n’inkambi y’impunzi ya Bushagara, ntibashobora kubona amazi meza ahagezwa n’umuyoboro ukenera amashanyarazi avuye mu Birunga.

Umujyi wa Goma amatara yo ku mihanda ntiyongera kwaka, kandi biragira ingaruka ku mutekano w’abahatuye, kubera ubugizi bwa nabi busanzwe buboneka muri uyu mujyi.

Hamwe mu hashobora kugira ingaruka kurusha ahandi, mu bitaro n’amavuriro kuko abarwayi bashobora guhura n’akaga bitewe n’ibikoresho bikenera amashanyarazi mu buvuzi, bikaba byatuma hari abaza kuhaburira ubuzima.

Abantu basubiye ku matara ya peteroli ndetse na buji
Abantu basubiye ku matara ya peteroli ndetse na buji

Ikigo cya Virunga Energies gitanga amashanyarazi ku bantu Miliyoni eshatu n’ibihumbi 800 batuye muri Kivu y’Amajyaruguru, gikoresheje ingufu gikura mu mugezi w’Ibirunga, kikaba kirimo kubaka n’undi muyoboro uzatanga MW 13 na zo zizakoreshwa n’abatuye Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, na ho mu mwaka wa 2024 giteganya kuzaba gitanga umuriro ungana na MW 100.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Twirengagize ibyo abayobozi babo nabandi bafite urwango nkurwabo buriya mubaturage ntihaburamo abantu bazima tube tube tubahaye kuwacu tunarengere ubuzima bwabali mumavuriro twe ntacyo bidutwara kuko binaniranye babazana mumavuriro yacu twe ntitumeze.nkabo

lg yanditse ku itariki ya: 7-11-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka