Minisitiri w’Intebe wa Israel yatangaje ko bazakomeza kugaba ibitero kuri Gaza

Mu gihe amahanga asaba igihugu cya Israel guhagarika ibitero igaba kuri Gaza, Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yavuze ko Israel itazigera ihagarika kurasa no guhagarika ibitero kuri Gaza.

Benjamin Netanyahu Pminisitiri w'intebe wa Isiraheli
Benjamin Netanyahu Pminisitiri w’intebe wa Isiraheli

Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu murwa mukuru wa Israel mu ijoro rya tariki ya 30 Ukwakira 2023, Minisitiri Netanyahu yavuze ko nta gahenge kazabaho igihe Hamasi itararekura abaturage bayo yashimuse.

Umuryango w’Abibumbye ndetse na Amerika n’ibindi bihugu bitandukanye byakomeje gusaba Israel guhagarika gukomeza ibikorwa byo gutera Bombi muri Gaza kuko harimo gutikirira ubuzima bw’abasivile.

Ibisasu bya Bombe biterwa muri Gaza byatumye bimwe mu bihugu byamagana ubwo bwicanyinyi bukorerwa abaturage kuko abenshi babigwamo ari abasivile.
Netanyahu yavuze ko Ubusabe bw’agahenge bwagaragaza ko Israel yamanitse amaboko ku mutwe w’iterabwoba wa Hamasi.

Minisitiri Netanyahu yanavuze ko Israel nigaba igitero cyo ku butaka muri Gaza kizatuma abantu bashimuswe na Hamasi barekurwa.

Yavuze ko mu isesengura ryakozwe n’abagize Guverinoma n’abashinzwe umutekano bose n’igisirikare, basanze nihakorwa ibitero byo ku butaka bishobora gutuma Hamas ishyirwaho igitutu ikarekura abo yashimuse.

Ati “ Ibitero byo ku butaka mu by’ukuri twasanze bishoboka nta kabuza ko byadufasha gukurayo abaturage bacu bashimuswe, kuko Hamasi itazabikora keretse yokejwe igitutu”.
Umuryango w’Abibumbye UN mu biganiro wagiranye na Israel wasabye ko imirwano ihagarara ariko ntacyo byatanze kuko yakomeje kugaba ibitero kuri Gaza.

Isiraheli ngo izakomeza gusuka umuriro kuri Gaza kabone n'ubwo amahanga akomeje kuyihanangiriza
Isiraheli ngo izakomeza gusuka umuriro kuri Gaza kabone n’ubwo amahanga akomeje kuyihanangiriza

Kuva ku itariki ya 7 Ukwakira 2023, ubwo ibitero bya Hamasi muri Israel byicaga abantu 1400, igashimuta abandi basaga 200 igisirikare cya Israel gikomeje kumisha ibisasu kuri Gaza.

Minisiteri y’ubuzima muri Gaza ivuga ko abantu barenga 8,300 bamaze kwicwa kuva Israel yatangira ibitero byo kwihorera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka