Hamas yemeje ko igiye kurekura bamwe mu banyamahanga yatwaye bunyago

Birashoboka ko hari bamwe mu batwawe bunyago n’umutwe wa Hamas ku itariki 7 Ukwakira 2023, nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi w’Ishami rishinzwe ibya gisirikare muri uwo mutwe.

Biravugwa ko Hamas ifite abantu nibura 240 yatwaye bunyago
Biravugwa ko Hamas ifite abantu nibura 240 yatwaye bunyago

Uwo mutwe wa Hamas watangaje ko mu minsi ya vuba, uzarekura bamwe mu banyamahanga yanyaze ubwo yagabaga igitero muri Israel, ku itariki 7 Ukwakira 2023, harimo abo ifite mu gace ka Gaza.

Abu Obeida, umuvugizi w’igisirikare muri Guverinoma ya Palestine, muri videwo yatambutse mu bitangazamakuru bya Hamas yagize ati “Twamenyesheje abahuza ‘intermédiaires’ ko tuzafungura umubare runaka w’abanyamahanga mu minsi ya vuba”.

Israel ivuga ko Hamas ifite abantu nibura 240 harimo Abanya-Israel, abafite ubwenegihugu bwa Israel ariko hafite n’ubw’ibindi bihugu ndetse n’abanyamahanga, bose batwawe ku munsi Hamas igaba igitero muri Israel.

Israel yatangaje ko icyo gitero cyo ku itariki 7 Ukwakira 2023, cyahitanye ubuzima bw’abantu 1,400 muri Israel, mu gihe Hamas yo yatangaje ko ibitero Israel yakomeje kugaba muri Gaza mu rwego rwo guhashya uwo mutwe, byo bimaze guhitana ubuzima bw’abagera 8,500, abenshi muri bo ngo bakaba ari abasivili.

Mu banyamahanga batwawe bunyago na Hamas ibavanye ku butaka bwa Israel, nk’uko byagarutsweho n’ibinyamakuru bitandukanye, nka TFI Info, harimo abakomoka muri Mexique, Argentine, Brazil, Chili, Pérou, Paraguay, u Bushinwa, Népal, Thaïlandais, Philippines, Sri-Lanka ndetse no muri Tanzania. Abo Batanzania nk’uko byatangajwe na BBC, bakaba bari baragiye muri Isael mu rwego rwo kwiga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka