Iki si cyo gihe: Zelensky avuga ku matora ya 2024

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yatangaje ko amatora asubikwa mu gihe ingengabihe yayo yateganyaga ko amatora y’Abadepite yari kuzaba mu Ukwakira 2024, naho ay’Umukuru w’igihugu akaba muri Werurwe uwo mwaka 2024.

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky
Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky

Ibi yabitagaje kuwa mbere tariki 6 Ugushyingo 2023, mu ijambo rye agenera abaturage b’iki gihugu buri munsi.

Yagize ati « Dukwiye kwemeranya ko iki ari igihe cyo kwirwanaho, igihe cy’urugamba, ari naho leta n’abaturage bazashingira bubaka ahazaza h’igihugu, atari ku bwicanyi uBurusiya butegereje muri Ukraine. Ndakeka rwose ko iki atari igihe cy’amatora ».

Ati: « Tugomba kunga ubumwe, ntabwo ari igihe cyo kwirema ibice no gutatanya imbaraga duhugira mu nduru ndetse n’izindi gahunda zitihutirwa ».

Perezida Zelensky atangaje ibi mu gihe ari mu gihirahiro cy’uko amahaga amushyigikiye akomeje kumwotsa igitutu ngo ategure amatora, kandi hafi 20 % by’ubutaka bw’igihugu cye buri mu maboko y’uBurusiya ndetse na miliyoni z’abaturage b’igihugu cye bari mu buhungiro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka