Ibiro by’Ingoro y’Umwamikazi Elizabeth II w’u Bwongereza ’Buckingham Palace’ bitangaza ko abaganga bacungiye hafi ubuzima bw’uyu mubyeyi uyoboye Umuryango w’ibihugu 54 byo ku Isi bikoresha Icyongereza birimo n’u Rwanda.
Ingabo z’u Rwanda zo muri ‘Rwanbatt-3’ ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), zakoze ibikorwa bihuza abaturage n’Ingabo, zinatanga ibikoresho by’ishuri.
Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa Lagos muri Nigeria, abantu batandatu ni bo bapfuye bagwiriwe n’inzu y’umuturirwa yari icyubakwa, ndetse bavuga ko bafite impungenge ko imibare y’abahitanywe n’iyo mpanuka ishobora gukomeza kwiyongera.
Ubwo igisasu cyaturikanaga imwe mu modoka zari zitwaye ibiribwa, abasivili 35 bahise bahasiga ubuzima abandi 37 barakomereka, nk’uko byatangajwe na Guverineri w’agace ka Sahel icyo kibazo cyabereyemo, ku wa Mbere tariki 5 Nzeri 2022.
U Budage nka kimwe mu bihugu by’u Burayi gifite ubukungu cyashingiraga cyane kuri Gaz ituruka mu Burusiya, bwatangaje ko buzabona izakoreshwa mu gihe cy’ubukonje icyo gihugu kigiye kwinjiramo harimo no muri bimwe mu bihugu bya Afurika, nk’uko byatangajwe na Chancelier wabwo Olaf Scholz.
Kuba abo basirikare bafunguwe, ngo ni igikorwa kigaragaza ubumuntu nk’uko byatangajwe n’abashinzwe ibya dipolomasi muri Togo, kuko ari bo bakora iby’ubuhuza (mediation) hagati ya Bamako na Abidjan.
Urukiko rw’Ikirenga rwa Kenya rwatangaje ko William Ruto yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu, nyuma y’impaka n’ibirego byatanzwe na mukeba we, Raila Odinga, wavugaga ko habayemo uburiganya.
Kuri uyu wa Mbere tariki 05 Nzeri 2022, Urukiko rw’Ikirenga rwa Kenya ruratangaza umwanzuro ku kirego cyatanzwe n’Umukandida-Perezida, Raila Odinga, uvuga ko habaye uburiganya mu matora yo mu kwezi gushize.
Kuri iki Cyumweru tariki 04 Nzeri 2022, i Vatican ku cyicaro gikuru cya Kiliziya Gatolika (Saint-Pierre), Papa Francis yashyize mu rwego rw’Abahire Papa Yohani Paul I, wayoboye Kiliziya iminsi 33 gusa.
Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), rwasabye abakozi barwo bakorera muri Kivu y’Amajyaruguru batuye mu Rwanda, gusubira mu gihugu cyabo.
Guhera ku ya 31 Kanama 2022, nibwo humvikanye inkuru y’ifatwa rya Bruce Melodie, akaba akurikiranyweho ibyaha by’ubwambuzi bushukana, kuko ngo hari amafaranga yakiriye avuga ko azaririmbira mu Burundi ariko ntiyabikora.
Umuyobozi wa nyuma wa Leta zunze Ubumwe z’Abasoviyete (URSS), Mikhaïl Gorbatchev, yitabye Imana ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 30 Kanama 2022, afite imyaka 91 y’amavuko.
Guhera kuri wa Mbere tariki 29 Kanama 2022, muri Iraq hashyizweho ibihe bidasanzwe nyuma y’uko abantu bagera kuri 23 bishwe n’amasasu muri ‘Zone Verte de Bagdad’, mu mvururu zakuruwe n’umuyobozi witwa Moqtada Sadr, yatangaje ko avuye mu bya Politiki burundu.
Kuva tariki 25 kugeza ku ya 26 Kanama 2022, Ihuriro rya gatanu ku bufatanye n’itangazamakuru ry’u Bushinwa na Afurika, ryabereye i Beijing mu Bushinwa mu buryo bw’ikoranabuhanga (Iyakure).
Ambasade y’u Rwanda mu Budage yateguye ikiganiro kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda, mu rwego rwo kurushaho guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda, yaba ababa mu Rwanda no mu mahanga.
Mu gihe imyuzure yatewe n’imvura idasanzwe yaguye muri Pakistan, ikomeje guhitana ubuzima bw’abantu aho hamaze gupfa hafi 1000, Guverinoma y’icyo gihugu yatangaje ibihe bidasanzwe mu gihugu hose ‘national emergency, guhera ku wa Kane tariki 25 Kanama 2022.
Iby’iyo kompanyi byasohowe n’umunyeshuri wiga mu mwaka wa kabiri muri Kaminuza, witwa Du, ubwo yandikaga ku mbuga nkoranyambaga, avuga ibyamubayeho ubwo yimenyerezaga umwuga muri iyo kompanyi ikora ibijyanye n’ikoranabuhanga mu Mujyi wa Zhengzhou mu Bushinwa.
Ingabo z’u Rwanda zo muri Rwanbatt-3 n’umutwe w’Ingabo zirwanira mu kirere, bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), bambitswe imidari y’ishimwe.
Abagore babarizwa muri Batayo ya mbere mu Ngabo z’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bwa UNMISS, muri Sudani y’Epfo, batanze amahugurwa ku kurwanya Malaria.
Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Maj Gen Albert Murasira, ari muri Botswana aho yatangiye uruzinduko rw’iminsi itatu.
Umuyobozi mushya w’Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique, Maj Gen Eugene Nkubito, yakiriwe na Minisitiri w’Ingabo z’icyo gihugu, Maj Gen Christovao Chume.
Ambasade y’u Rwanda muri Maroc ku bufatanye n’umuryango w’Abanyarwanda batuye muri icyo gihugu, yateguye ibirori byo kwizihiza ku nshuro ya 28 umunsi wo kwibohora.
Abanyarwanda batuye muri Repubulika Congo (Brazzaville), ku wa Gatandatu tariki 20 Kanama 2022, bahuriye ku cyicaro cya Ambasade, bizihiza umunsi mukuru w’Umuganura.
Ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki ya 20 Kanama 2022, ku biro bya Mission Diplomatique y’u Rwanda i Bangui, Abanyarwanda batuye muri Santrafurika bizihije umunsi w’Umuganura, basabwa gusigasira umuco wabo n’ubwo baba bari kure.
Ingabo z’u Rwanda ziri mu bikorwa byo kubungabunga amahoro mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS), zakoze ubukangurambaga n’ibikorwa by’ubuvuzi bigamije kurwanya malaria mu mujyi wa Juba, Konyo-Konyo-Koniya.
Umupolisi w’Umunyarwanda, ACP Felly Bahizi Rutagerura, yahawe inshingano ku mugaragaro zo kuba Umuyobozi mushya ushinzwe ibikorwa bya Polisi iri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (UN), mu gihugu cya Sudani y’Epfo (UNMIS).
Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (MONUSCO), zavuye mu mujyi wa Butembo nyuma y’imyigaragambyo simusiga yabaye mu kwezi gushize, abaturage basaba ko zihambira utwazo kubera ko zananiwe guhosha ubugizi bwa nabi bukorwa n’inyeshyamba.
Kuri uyu wa Kane tariki 18 Kanama 2022, Umuvugizi wa Polisi muri Afghanistan, yavuze ko imibare y’abaguye mu gitero cy’ubwiyahuzi cyagabwe ku Musigiti i Kabul yazamutse, ubu abapfuye bakaba bamaze kuba 21 mu gihe abakomeretse ari 33.
Umuryango utuye mu Buhinde, muri Leta ya Rajasthan, uherutse kwibaruka imfura yabo nyuma y’imyaka 54 mu rushako nta mwana barabona, ibyo bikaba byatumye bashyirwa mu miryango ya mbere ku Isi yabonye urubyaro itinze cyane.
Uruzinduko rw’ubushotoranyi ruherutse kuba rwa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite ya Amerika, Nancy Pelosi mu karere ka Taiwan mu Bushinwa, mu buryo bunyuranyije n’ihame y’icyo gihugu, hamwe n’ibivugwa mu matangazo atatu hagati y’u Bushinwa na Amerika, byateje impagarara zikomeye mu bice bya Taiwan no (...)