Papa Francis abaye Umushumba wa mbere wa Kiliziya Gatolika ugiye kwitabira ‘COP’

Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis, yatangaje ko azitabira inama y’ingirakamaro ya COP28, yiga ku bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere izabera i Dubai muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu, guhera tariki 30 Ugushyingo kugeza tariki 12 Ukuboza 2023.

Papa Francis
Papa Francis

Umushumba wa Kiliziya Gatolika yatangaje ko azitabira iyo nama, mu gihe hari hashize ibyumweru bikeya yatangaje ko igihe kirimo kwiruka cyane, kandi ko bikenewe ko hagira igikorwa ku kibazo cy’ubushyuhe bukomeje kwiyongera ku Isi.

Inkuru dukesha France 24, ivuga ko kuva Papa Francis ubu ufite imyaka 86 y’amavuko, yatorerwa kuba Umushumba kwa Kiliziya Gatolika mu 2013, ibidukikije yabigize kimwe mu bintu by’ingenzi mu byo yitaho mu buyobozi bwe.

Bizaba ari ku nshuro ya mbere Umushumba wa Kiliziya Gatolika yitabiriye inama ya COP, akahibera ubwe adahagarariye, kuva yatangira mu 1995.

Nk’uko byatangajwe na Televiziyo yo mu Butaliyani ya Rai 1, Papa Francis yagize ati, "Nzajya i Dubai, ndatekereza ko nzagenda ku itariki 1 kugeza kuri 3 Ukuboza 2023. Nzamarayo iminsi itatu”.

Muri urwo rwego rwo kwita ku bidukikije, hari inyandiko Papa Francis yanditse ‘Laudato Si’, igenewe Abakirisitu Gatolika Miliyari 1.3 ndetse n’abandi batuye Isi, ibahamagarira kurinda no kubungabunga Isi ‘Urugo duhuriyeho (our common home).

Muri iyo nyandiko, Papa Francis na Kiliziya ayoboye, avuga ko yemeranya na Siyansi ivuga ko imyitwarire ya muntu, iri mu bigira uruhare rukomeye mu mihindagurikire y’ikirere.

Papa Francis yavuze ko ibiganiro bizabera i Dubai "bishobora kuba intangiriro yo guhindura icyerekezo”, mu gihe abazayitabira baramuka bemeye gutangira gukoresha ingufu zitangiza ikirere, harimo izituruka ku muyaga no ku zuba.

Uruzinduko rwa Papa Francis ajya muri iyo nama ya COP28 i Dubai, ruzaba rubaye urwa 45 akoze kuva yatorerwa kuba Umushumba wa Kiliziya Gatolika, mu gihe kizaba ari igihugu cya Karindwi agiyemo muri uyu mwaka wa 2023.

Papa Francis yatangaje ko akeneye kugabanya ingendo akora, kubera ibibazo by’ubuzima butameze neza yagiye ahura nabyo muri iyi myaka ishize, harimo n’ibyatumye aremba akabagwa, nyuma akagira ibibazo mu ivi byatumye agendera mu igare ry’abafite ubumuga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Paapa ntacyo yakora ku mihindagurikire y’ikirere.Ikirere cyangizwa n’ibihugu bifite inganda zikomeye nka China,USA,India,etc...zohereza imyotsi myinshi mu kirere,ikacyangiza,bigatuma habaho imiriro itazima,imvura nyinshi idasanzwe,imiyaga ikomeye isenya ibintu,indwara z’ibyorezo,etc...Ahubwo Paapa akwiriye kwigisha ko ibyananiye abantu bizashoborwa n’ubwami bw’imana,bisobanura ubutegetsi bw’imana buzaza ku munsi wa nyuma,bugakuraho ubutegetsi bw’abantu,hanyuma bugakuraho n’ibibazo byose isi ifite,harimo urupfu,indwara,kwangiza ikirere,etc...Ibyo byanditse muli bible yawe.

kamanzi yanditse ku itariki ya: 6-11-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka