Népal: Umutingito wahitanye abantu 130

Abantu 130 ni bo bamaze kwemezwa ko bapfuye naho abandi 100 bakaba bakomeretse, mu mutingito wibasiye agace kamwe k’icyaro mu Burengerazuba bwa Népal, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwo muri ako gace, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Ugushyingo 2023.

Inkuru dukesha RFI ivuga ko inzu zasenyutse, ubutaka bukariduka, inyubako nini zari zubatse ku buryo ubona bukomeye zigasenyuka, kubera ubukana bw’uwo mutingito watangiye saa sita z’ijoro rishyira uyu munsi.

Izingiro ry’aho uwo mutingito waturukaga ni hafi y’Umujyi wa Jumla, ku bilometero 300 uvuye mu Murwa mukuru Katmandou. Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe ubushakashatsi ku byo munsi y’ubutaka(USGS), cyatangaje ko uwo mutingito wari ufite ubujyakuzimu bw’ibilometero 18.

Inzego zishinzwe umutekano zahise zoherezwa gutabara aho habaye umutingito, ariko kubera ikibazo cy’imisozi iri muri ako gace, ndetse n’imihanda imwe n’imwe yangiritse, byatumye ubutabazi bugorana, bituma umubare w’abapfuye uzamuka.

Umubare w’abishwe n’uwo mutingito urakomeza kuzamuka, nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa Minisiteri y’umutekano imbere muri Nepal, Nararyan Prasad Bhattarai.

Yagize ati “Dufite amakuru y’abishwe n’umutingito n’ibyangijwe na wo muri ‘districts’ ebyiri, inzego zishinzwe umutekano zoherejweyo gukora ubutabazi. Gusa kubera aho izo districts ziherereye biratuma bigorana cyane guhanahana amakuru”.

Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu, Pushpa Kamal kuri uyu wa Gatandatu, yageze aho uwo mutingito wishe abantu ukanangiza byinshi, mu rwego rwo guhumuriza abaturage no kwifatanya nabo.

Si ubwa mbere muri Népal bahuye n’umutingito ukomeye, kuko no muri Mata 2015, nabwo habaye umutingito wari ufite ubukana bwa 7.8 uhitana abantu bagera ku 9,000.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka