Abagabo babiri batawe muri yombi bakekwaho kwiba amafaranga ya Perezida wa Afurika y’Epfo

Abagabo babiri batawe muri yombi bakekwaho kwiba amafaranga ya Perezida w’Africa y’Epfo Cyril Ramaphosa yari abitse mu mwenda w’intebe yariri mu rwuri yororeramo ruherereye ahitwa Phala Phala.

Aya mafaranga yibwe mu mwaka wa 2020 abo bantu batangira gushakishwa ngo baryozwe ubwo bujuru.

Aba bagabo batawe muri yombi bakekwaho ubujura baragezwa imbere y’urukiko kuri uyu wa kabiri tariki 7 Ugushyingo 2023.

Umuvugizi wa Polisi, muri iki gihugu Colonel Katlego Mogale, yatangaje ko bateganya gufata umuntu wa gatatu nawe bikekwa ko yafatanyije nabo.

Iyibwa ry’aya mafaranga ryatangiye kumenyekana bwa mbere ubwo Arthur Fraser wahoze ari umuyobozi w’urwego rw’umutekano mu gihugu cya Afurika y’Epfo ubwo yatangaga ikirego ashinja ibyaha Perezida Ramaphosa mu mwaka ushize wa 2022 birimo ruswa, kunyereza amafaranga no guhisha icyaha kijyanye no kwibwa amafaranga agera kuri miliyoni 4 z’amadorari y’amerika yibiwe mu isambu ye.

Arthur Fraser yavuze ko kuva ayo mafaranga yakwibwa Perezida w’Africa y’Epfo Cyril Ramaphosa yatinye kugira icyo atangaza ndetse ntiyigeze atanga n’ikirego kugira ngo hatibazwa impamvu yibikaho ako kayabo k’amafaranga mu rwuri rw’amatungo ye kandi hari za Banki zagenewe kuyabika.

Perezida w’Afurika y’Epfo Ramaphosa yaje kwemera ko yibwe amafaranga yari muri urwo rwuri rwe ariko avuga ko atari miliyoni 4 nk’uko byavuzwe na Arthur Fraser wahoze ari umuyobozi w’urwego rw’umutekano ahubwo ko ari ibihumbi 580 by’amadorari y’amerika ndetse ahita anahakana ibyaha byose yashinjwe na Fraser kuko ngo ayo mafaranga yavuye mu kugurisha imbogo yorora muri urwo rwuri rwe.

Ibi byaha byose Perezida Cyril Ramaphosa ashinjwa yabihanaguweho n’umuvunyi mukuru w’Afurika y’EPfo muri Kamena 2023 ahubwo hahita hatangira ibikorwa byo gushakisha abibye ayo mafaranga ye.

Cyril Ramaphosa ubwo yiyamamarizaga kuba Perezida w’Afurika y’Epfo mu mwaka wa 2018 yiyemeje kurwanya ruswa yakunze kuvugwa muri iki gihugu ubwo cyayoborwaga na Perezida Jacob Zuma yasimbuye ku butegetsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka