U Burayi budufasha gusunika iminsi ariko ntibwizeye ko twatsinda u Burusiya - Zelensky

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yavuze impungenge atewe n’imyitwarire y’ibihugu biri inyuma ye mu ntambara arwana n’Uburusiya, ashimangira ko asanga nta wundi muntu wizeye intsinzi ye usibye we gusa, kuko ngo abona intwaro bamuha zidahagije kumufasha ngo abe yatsinda Uburusiya.

Volodymyr Zelenskyy
Volodymyr Zelenskyy

Ibi Zelensky yabivugiye mu kiganiro kihariye yagiranye na Simon Shuste, umunyamakuru wa Time Magazine wajyanye na we muri Ukraine nyuma y’urugendo yagiriye i Washington mu kwezi gushize.

Time Magazine yanditse ko inkunga ya Amerika kuri Ukraine irimo kugenda iyoyoka ndetse ngo uruzinduko rwe ruheruka i Washington ntacyo rwatanze kuri iyo ngingo.

Muri urwo ruzinduko, Perezida wa Ukraine yongeye kugaragariza abamushyigikiye ko inkunga yabo ikenewe cyane kugira ngo abashe gutsinda intambara, ariko agasanga usibye we gusa ntawundi wizeye ko ashobora gutsinda, ibintu avuga ko bikomeje kumutwara imbaraga ze zose.

Ubutumwa

Mu ntangiriro z’intambara y’Uburusiya, Zelensky yari afite akazi ko gukora ku buryo Ukraine ikomeza kuba umutoni w’umuryango mpuzamahanga, ariko akazi afite ubu kahinduye isura ndetse karushaho kumugora.

Mu ngendo agirira hirya no hino ku isi, ibiganiro kuri telefone, agomba kumvisha abayobozi b’isi ko gutera inkunga Ukraine biri mu nyungu z’ibihugu byabo nk’uko na Joe Biden wa USA atahwemye kubigaragaza intambara ikiri mu minsi ya mbere.

Zelensky arasaba amahanga kumuha intwaro zihagije
Zelensky arasaba amahanga kumuha intwaro zihagije

Ibintu ariko birasa n’ibitangiye kuba insobe kubera ko ibibazo byugarije isi bikomeje kwiyongera, n’intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati ikomeje guteza imidugararo.

Akomeje gucika intege

Icyizere yahoranaga, gutebya, kuyobora ibiganiro akanyuzamo agashyenga cyangwa agashyiramo urwenya, ubona ko bitakimuranga kuva aho intambara isingiriye umwaka wa kabiri. Umwe mu bantu ba hafi ye, yabwiye Time Magazine ko asigaye yinjira mu cyumba cy’inama agatanga ubutumwa n’amabwiriza agahita agenda nta kindi arengejeho.

Ikindi kandi ngo Zelensky asanga yaratengushywe n’abitwa ko bamushyigikiye, kuko bamuha inkunga yo kurushya iminsi aho kumuha izo gutsinda intambara. Zelensky ubwe yibwiriye Simon Shuster wa Time Magazine ko gucunga urugamba ntaho bitaniye no kurutsindwa.

Aracyafite icyizere

Nubwo igihugu cye cyashegeshwe n’imirwano, Perezida Zelensky aracyafite icyizere cyo gutsinda urugamba. Ibyo yemera ntibyahindutse, icyizere cy’intsinzi kiracyari cyose ndetse ngo ubona ko kimuri mu maraso nk’uko Time Magazine yabyanditse.

Volodymyr Zelensky ntagishyenga nka mbere
Volodymyr Zelensky ntagishyenga nka mbere

Hagati aho ariko si bose bafite icyo cyizere. Bamwe mu bantu bakorana nawe bya hafi babona ibintu mu buryo butandukanye ndetse bagatekereza ko Zelensky arimo kwibeshya ubwe. Hari n’abemeza ko nta zindi nzira bafite zo gutsinda intambara ariko ngo kubimwumvisha ntibishoboka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Zelensky ibyo avuga ni ukuli.Mwibuke ko Russia ari superpower,kimwe na USA na China.Uburayi budafashije Ukraine ntabwo yatsinda Russia.Ariko ikibabaje nuko ali abavandimwe,bavuga ururimi rujya gusa,kandi bafite amateka amwe.Ikindi kandi,bibuke ko imana yaturemye itubuza kurwana,ikadusaba gukundana.Ikongeraho ko yanga umuntu wese umena amaraso y’undi.Abantu bose bakora ibyo imana itubuza,izabakura mu isi ku munsi wa nyuma nkuko bible ivuga ahantu henshi.

bwahika yanditse ku itariki ya: 1-11-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka