Umwami Charles III akomeje uruzinduko rwe muri Kenya

Umwami w’u Bwongereza, Charles III, ari muri Kenya mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ine. Urwo rukaba ari rwo ruzinduko rwa mbere akoze mu gihugu cyo mu Muryango wa Commonwealth kuva yahabwa inkoni y’Ubwami.

Umwami Charles III yakiriwe na Perezida William Ruto
Umwami Charles III yakiriwe na Perezida William Ruto

Umwami Charles w’imyaka 74 y’amavuko n’Umwamikazi Camilla w’imyaka 76, basuye igihugu cya Kenya cyahoze gikoronizwa n’u Bwongereza, kikaba kirimo cyitegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 ishize kibonye ubwigenge.

Urwo ruzinduko rugamije "gushimangira ubufatanye n’umubano mwiza hagati y’u Bwongereza na Kenya”, nk’uko byatangajwe na Ambasade y’u Bwongereza.

Urwo ruzinduko kandi rugamije "kugaragaza ibyiza bya Kenya, n’urubyiruko rwihangira imirimo ndetse no guteza imbere ikoranabuhanga”, nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa X rwahoze rwitwa Twitter.

Gusa, nk’uko byatangajwe n’Ikinyamakuru Africanews.com dukesha iyi nkuru, urwo ruzinduko rw’Umwami w’u Bwongereza n’Umwamikazi, ruzaba umwanya wo kugaruka “ku ruhande rw’amateka ababaje u Bwongereza busangiye na Kenya, mu myaka ya mbere gato y’uko icyo gihugu kibona ubwigenge”, nk’uko byemejwe n’Ingoro y’Ubwami bw’u Bwongereza ya Buckingham.

Hagati y’umwaka wa 1952 na 1960, abantu basaga 10,000 bo muri Kenya barishwe, bitewe n’imyivumbagatanyo ya Mau Mau barwanya ubutegetsi bw’Abakoloni, ubwo bukaba ari bwo bwicanyi bwaguyemo abantu benshi cyane mu bice byose byakoronijwe n’u Bwongereza.

Nyuma y’imyaka myinshi yashize, mu 2013 ni bwo u Bwongereza bwemeye gutanga indishyi ku Banyakenya 5000, ariko bamwe muribo, bategereje ko Umwami w’u Bwongereza yerura agasaba imbabazi ku mugaragaro, kubera ibyakozwe n’igihugu cye mu gihe cy’ubukoloni.

Umuryango utari uwa Leta uharanira uburenganzira bwa muntu muri Kenya, ‘KHRC’ wagize uti, "Turasaba Umwami, mu izina rya Guverinoma y’u Bwongereza, gusaba imbabazi ku mugaragaro kandi ku buryo bweruye, kubera ibikorwa by’ubunyamaswa bakoreye Abanyakenya mu gihe cy’ubukoloni, hagati ya 1895 na 1963”.

Uwo muryango wa KHRC wanasabye ko hatangwa impozamarira ku bikorwa bibi byakorewe imitwe itandukanye yo muri Kenya, harimo Mau Mau, ndetse n’ibikorwa byo kwigabiza bumwe mu butaka bwa Kenya.

Kuri gahunda y’ibyo Umwami w’u Bwongereza azakora muri urwo ruzinduko, harimo guhura n’abikorera n’urubyiruko, gusura inzu ndangamurage yahariwe amateka ya Kenya, no gushyira indabo ku mva y’umusirikare utazwi mu busitani bwitiriwe ubwigenge.

Biteganyijwe ko Umwami Charles III ari kumwe n’Umwamikazi Camilla, bazajya mu Mujyi wa Mombasa uherereye mu Majyepfo ya Kenya, aho Umwami Charles III nk’umuntu ukurikirana cyane ibijyanye no kubungabunga ibidukikije, azasura ishyamba rya kimeza, ndetse ahure na bamwe mu bahagarariye amadini.

Igihugu cya Kenya kandi gifitanye amateka yihariye n’umuryango w’Ubwami mu Bwongereza, kuko Umwamikazi Elizabeth II, Nyina w’Umwami Charles III, yari muri icyo gihugu ubwo yumvaga inkuru y’uko Se, Umwami George VI mu 1952 yatanze, ubwo niho yamenyeye ko agiye ku ngoma nk’Umwamikazi w’u Bwongereza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka